Aba bahanzi berekeje muri Amerika ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2022 batumiwe na Ibuka USA mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo bari bahagurutse i Kigali, Bonhomme yabwiye IGIHE ko bagiye muri gahunda batumiwemo n’umuryango IBUKA USA. Ati “Tuzaririmba mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizabera muri Leta ya Utah.”
Munyanshoza yavuze ko uru rugendo ruzaba umwanya mwiza wo kwifatanya n’Abanyarwanda bahatuye mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Kenshi Abanyarwanda batuye mu bihugu bitandukanye bagiye babidusaba ariko kenshi ntibidukundire ko tujya kwifatanya nabo. Imana ishimwe ko kuri iyi nshuro bikunze, ni igihe cyiza cyo kubana n’abavandimwe bacu muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aba bahanzi bitabiriye kizaba ku wa 29 Gicurasi 2022, ahateganyijwe n’Urugendo rwo Kwibuka ruzabera muri Leta ya Utah.
Icyakora ni igikorwa kizaba kuva ku wa 27 Gicurasi 2022, ahateganyijwe umugoroba wo guhura kw’abarokotse Jenoside batuye muri Amerika n’inshuti z’u Rwanda bagasabana.
Ku wa 28 Gicurasi 2022 hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro binyuranye ndetse n’umugoroba w’Ikiriyo cyo kunamira no kwibuka Inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside zizira uko zaremwe.
Ni igikorwa cyizitabirwa n’abantu batandukanye barimo; Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Prof. Mathilde Mukantabana, Egide Nkuranga President wa Ibuka mu Rwanda, Jean Bosco Rutagengwa Co-Founder & Former President, IBUKA,Pastor Rick Warren n’abandi benshi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!