Igikorwa cyo gutora Miss na Mr Bright INES Ruhengeri cyateguwe n’ubuyobozi bw’abanyeshuri muri iyi kaminuza bufatanyije n’ubuyobozi bwayo.
Ni ubwa kabiri iki gikorwa kigiye kuba kuko mu 2019 aribwo haherukaga gutorwa Miss Bright INES Ruhengeri, iki gihe ikamba ryegukanywe na Umutoni Adeline.
Ugiriwabo ari mu bakobwa barindwi bahatanira ikamba rya Miss Bright INES Ruhengeri, mu gihe abahungu batanu aribo bahatanira ikamba rya Mr Bright INES Ruhengeri.
Kuva mu 2019 iri rushanwa ntabwo ryongeye kuba, bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka cyaribasiye Isi.
Ubwo iri rushanwa ryatangizwaga, Umuyobozi w’iyi kaminuza Padiri Dr Hagenimana Fabien yavuze ko ari igikorwa cyo guteza imbere abanyeshuri babo, babafasha kurushaho kwigirira icyizere.
Ati “Twateguye iri rushanwa kugira ngo duteze imbere abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri, kugira ngo bashobore kwigirira icyizere kandi bashobore no kutugaragariza ko bashoboye, kuzagira icyo bigezaho n’icyo bageza ku gihugu. Twashingiye ku bwenge, kumenya guhanga umushinga no ku muco wacu, kandi ni igikorwa kizakomeza″.
Padiri Hagenimana yavuze kandi ko muri iki gikorwa badashingira ku bwiza bw’inyuma nk’uko bikorwa ahandi, ahubwo bashingira mu bushobozi bwo mu mutwe.


Abakobwa barindwi bahatanira ikamba Miss Bright INES Ruhengeri







Abasore batanu bahatanira ikamba rya Mr Bright INES Ruhengeri





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!