Nubwo amatsiko ari yose ku bakunzi b’imyidagaduro, ubwoba ni bwose mu bakobwa bifuza guhatanira ikamba.
Umukundwa Clemence nk’umwe mu bakobwa 15 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda mu 2019, yageneye ubutumwa barumuna be bifuza kuryitabira muri uyu mwaka wa 2021.
Ubutumwa bwa Umukundwa bwiganjemo gusaba abakobwa kwitinyuka no kwirinda ibibaca intege, ahamya ko uwatsinze ibi aba afite amahirwe menshi yo gukabya inzozi ze mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Ati” Umwana w’umukobwa wifuza kujya muri Miss Rwanda namubwira ngo yitinyuke, ntiyumve ikintu na kimwe kijyanye no kumuca intege. Ariko bisaba ko ubijyamo ubikunze kuko utabikunze ntiwabijyamo.”
Uyu mukobwa yijeje abakobwa bagiye kwitabira irushanwa kwitegura abantu benshi babaca intege, ati “Abantu bazabaca intege, nabo mu rugo iwabo bazazibaca. Baba bakubwira ngo urabona biriya bintu uzabishobora?”
Ikindi yateguje abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda, ni uko ribamo guhora umuntu ahangayitse yibaza niba buri buke akiriririmo cyangwa ariwe utahiwe gusezererwa.
Nubwo ariko ari irushanwa riba rigoye, Umukundwa yahishuye ko riba rifite byinshi rihishiye abazaryitabira.
Ati “Ni irushanwa rigukuramo ikintu cyo kwitinya, rikagufungura mu mutwe bigatuma utekereza birenzeho, ritanga amahirwe atandukanye kuko rituma umenyekana bityo haboneka n’amahirwe y’akazi ugasanga uri mu ba mbere bagahawe.”
Byari biteganyijwe ko tariki 9 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu hagombaga gutoranywa abazahagararira Intara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda nyuma hagakurikiraho utundi duce tw’igihugu.
Iyi gahunda yaje gusubikwa kubera ingamba zo gukumura icyorezo cya Covid-19 zatumye irushanwa risubikwa, hategerejwe igihe rizongera gusubukurirwa mu minsi iri imbere.
Umukobwa w’ubwiza, umuco n’ubwenge uzatoranywa nka Nyampinga w’u Rwanda azasimbura Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba rya 2020.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!