Naason ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Nshimiyimana Naason wamenyekanye mu muziki nka Naason ari mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 rishyira 29 Werurwe 2020 azize uburwayi yari amaranye imyaka 17.

Mu kiganiro kigufi uyu muhanzi yagiranye na IGIHE yagize ati” Yitabye Imana ari mu rugo aho yari atuye mu Mujyi wa Kigali yari amaze imyaka hafi 17 yaramugaye ingingo [paralyse] , twari tukimukeneye ariko ntakundi Imana yamukunze kuturusha.”

Athanase Jumaine asize umugore n’abana umunani barimo Naason wa kabiri na murumuna we Vicky ari nabo bazwi mu muziki cyane ko Vicky nawe ari umusore utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Uyu mubyeyi wa Naason nawe yari umunyamuziki cyane ko yigeze gucuranga muri Orchestre zitandukanye gusa izwi yabayemo ni Les Phelos.

Naason nawe kuri ubu ni umwe mu bahanzi bafite izina mu muziki w’u Rwanda ndetse muri iyi minsi wiyemeje kongera kuribyutsa nyuma yo kwemeranya imikoranire na DJ Theo usigaye amufasha bya hafi mu muziki ndetse banaheruka gusohora indirimbo bise”Mu maso yawe”.

Reba indirimbo "Mu maso yawe" Naason aherutse gusohora

Naason mu gahinda kenshi nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .