Ibyishimo kuri Bruce Melodie nyuma yo gusinya amasezerano ya miliyoni 50 Frw yo kwamamaza inzoga ya Brok

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Brok mu gihe cy’umwaka umwe aho azahabwa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusinya aya masezerano byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gusinya amasezerano, Bruce Melodie, yavuze ko uretse nawe iki gikorwa kigaragaza intambwe umuziki w’u Rwanda umaze gutera.

Yagize ati ”Abashoramari batangiye kugirira icyizere umuziki nyarwanda n’abawukora muri rusange. Ni intambwe ikomeye kuri njye nk’umuhanzi n’umuziki Nyarwanda muri rusange."

Ndahimana Emmanuel uhagarariye ikinyobwa cya Brok mu Rwanda, yavuze ko bahisemo gukorana na Bruce Melodie bitewe n’uko afite ibikorwa byivugira.

Yavuze ko iki kinyobwa cyari gisanzwe kiri ku isoko ariko ko bifuje kukimenyekanisha birushijeho binyuze mu kwifashisha umuhanzi ukunzwe nka Bruce Melodie.

Usibye Bruce Melodie, yavuze ko bifuza kuzakorana n’abandi bahanzi banyuranye.

Umunyamideli Shaddyboo yari mu baherekeje Bruce Melodie ubwo yasinyaga aya masezerano.

Ndahimana yavuze ko Shaddyboo bateganya gukorana mu bikorwa bya buri munsi ati “Urugero mu masezerano twagiranye na Bruce Melodie harimo kudukorera indirimbo kandi we [Shaddyboo] azagaragara mu mashusho yayo.”

Iki kinyobwa gifite ‘Alcohol’ ya 5% gikorerwa muri Pologne. Ku isoko iyi nzoga izaba ihagaze hagati ya 1000 Frw na 1500 Frw bitewe n’aho izaba igurirwa.

Shaddyboo yari mu baherekeje Bruce Melodie muri iki gikorwa
Bruce Melodie ashyira umukono ku masezerano ya miliyoni 50 Frw
Miliyoni 50 Frw nizo Bruce Melodie yahawe mu gihe cy'umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .