Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ukwakira 2019 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan bari mu bihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye ibirori bya Rwanda Day byabereye mu Budage mu minsi ishize.
Aba bakobwa bari bagiye nk’ikipe ya Miss Rwanda bitabiriye igikorwa cya Rwanda Day giherutse kubera i Bonn mu Budage.
Rwanda Day irangiye babonye umwanya wo gutembera i Burayi mu bihugu bitandukanye barushaho kwiyungura ubumenyi.
Kuri uyu wa Gatandatu Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre (...)

Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan bari mu bihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye ibirori bya Rwanda Day byabereye mu Budage mu minsi ishize.

Aba bakobwa bari bagiye nk’ikipe ya Miss Rwanda bitabiriye igikorwa cya Rwanda Day giherutse kubera i Bonn mu Budage.

Rwanda Day irangiye babonye umwanya wo gutembera i Burayi mu bihugu bitandukanye barushaho kwiyungura ubumenyi.

Kuri uyu wa Gatandatu Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga bafata amafoto y’urwibutso ndetse banagirana ibiganiro byihariye.

Aba bakobwa ubwo berekezaga ku mugabane w’u Burayi bari bafite muri gahunda gusura ibihugu bitanu, u Budage, u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi na Luxembourg mu rwego rwo kwiga imico y’ibindi bihugu ndetse no kureba ubuzima bw’ahandi.

Muri ibyo bihugu, bagira umwanya wo guhura n’abafatanyabikorwa ba Miss Rwanda bakorera ku mugabane w’u Burayi.

Kuri gahunda z’urugendo rw’aba bakobwa biteganyijwe ko bazagaruka i Kigali tariki 25 Ukwakira 2019.

Kuri ubu bamaze gutembera ibihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi n’u Budage ahabereye Rwanda Day. Byitezwe ko basura u Buholandi ubundi bakazasoreza urugendo rwabo i Luxembourg.

Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane bahuye na Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi
Aha bari bafite icyapa gishishikariza abakerarugendo gusura u Rwanda
Nyuma basuye n'ahandi hantu nyaburanga muri iki gihugu bari barimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza