Oda Paccy yafunguye Ladies Empire ahishura ko atari iye (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020 Oda Paccy yafunguye ku mugaragaro kompanyi yitwa “Ladies Night” nyuma yo kwagura icyari gisanzwe ari Girls Empire Record, icyakora ahishura ko atari iye nubwo atigeze avuga nyirayo.

Ladies Empire izajya ikora ibintu bitandukanye birimo studio ikora amajwi n’amashusho byo ku rwego rwo hejuru nk’uko ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwabivuze.

Izi studio uko ari ebyiri, Muyoboke Alex ushinzwe kwamamaza ibikorwa byazo no kuzishakira amasoko, yahamije ko zifite ibikoresho bigezweho kandi biri ku rwego mpuzamahanga ku buryo yijeje abahanzi bajyaga bavunika bajya gukoresha indirimbo hanze y’u Rwanda ko ubu byakemutse.

Iyi kompanyi ngo itandukanye na Empire Record yari isanzwe, kuko yagutse hakaba hari ibindi bikorwa byongewemo.

Usibye ibikoresho ariko nanone abayibarizwamo barahindutse cyane ko ubwo yamurikwaga Junior Multisystem, Nessa wari umuhanzi wa Empire Record ndetse n’Umugande witwa Frank wakoragamo amashusho y’indirimbo batari bahari.

Kugeza ubu Ladies Empire ifite undi musore ukora indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi witwa Gwiza Alain benshi bazi nka “X on the beat” ufite ubuhanga, naho mu buryo bw’amashusho ho hazajya hakoramo Bob Chris.

Abahanzi Ladies Empire yatangiranye nabo ni Oda Paccy ndetse n’umusore witwa Alto wari usanzwe no muri Empire Record yo mu minsi ishize.

Mu kiganiro na IGIHE, Oda Paccy yavuze ko afite ikipe nini bayoborana Ladies Empire ariko atari iyabo icyakora yanze kuvuga nyirayo.

Abajijwe niba ariwe muyobozi mukuru, Oda Paccy yagize ati ”Ubuse mbyite ngo iki, icya mbere si njye nyiri kompanyi, mfatanyije n’abandi kuyiyobora ariko twese si iyacu.” abajijwe nyirayo yavuze ko ari amabanga y’akazi.

Iyi studio yavanywe mu rugo kwa Oda Paccy mu Gatsata ijyanwa ku Kicukiro Sonatubes aho iri gukorera.

Oda Paccy avuga kuri Ladies Empire yafunguye ku mugaragaro

Studio ya Ladies Empire
Oda Paccy n'umujyanama w'abahanzi muri Ladies Empire
Ikipe y'abakozi ba Ladies Empire
David Bayingana ajya inama na Oda Paccy
Bad Rama yari yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Ladies Empire
Muyoboke Alex na Alto umuhanzi ubarizwa muri Ladies Empire
Mike Karangwa n'umufasha we bari baje gushyigikira Oda Paccy
Abanyamakuru banyuranye bari bitabiriye uyu muhango
Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu akaba umuyobozi wa EAP nawe yari yitabiriye umuhango wo gutaha Ladies Empire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza