Mu 2016 nibwo P.Diddy yari yagurishije imigabane myinshi ya “Sean John”. Icyo gihe sosiyete ya GCG USA yaguze imigabane myinshi kuko yari ifite 90% mu gihe P Diddy yari asigaranye 10%.
P Diddy yatangije iyi nzu y’imideli ashaka kuzana impinduka mu myambarire y’abaraperi. Mu 2016 yabonye ari byiza kuba yayigurisha gusa mu 2021 yongeye kuyigura kuri miliyoni $7,5.
Diddy yaguze iyi nzu y’imideli nyuma y’aho GCG USA yari yarayiguze yagize ubukene ikanananirwa kwishyura imyenda yari ifite.
Amakuru y’uko P Diddy yiteguraga kugura iyi nzu y’imideli yatangiye gukwirakwira mu ntangiro z’Ukuboza 2021. Byavugwaga ko ari umwe mu bari hejuru bafite amahirwe yo kuyegukana mu bo bari bahanganye.
Nyuma y’ibyumweru mu biganiro, Diddy yahise agura iyi nzu y’imideli yegukana 100% by’imigabane yayo. Yishyuye miliyoni $7,5 nyuma yo guhigika abandi bane bari bayihanganiye.
Sean John yatangiye kumenyekana cyane mu 1998 ubwo yamaraga kujya hanze. Byaturutse ku myambaro yakoze muri icyo gihe y’abagabo yo gukorana siporo.
Mu myambaro ikora cyane yibanda ku y’abagabo n’abagore, igakora iyo kwifashisha muri siporo ndetse n’ibindi birimo n’imibavu.
Yagiye yamamazwa n’abaririmbyi barimo P Diddy Nelly, T.I., Mariah Carey, Nas, Fabolous, Dolla, Usher, Pharrell Williams, Mary J. Blige, Rick Ross, Mack Wilds, na Busta Rhymes. Harimo kandi abakinnyi ba filime nka Lauren London, Cassie Ventura, Jamie Foxx, Penélope Cruz, Jussie Smollett na Vincent Pastore.
Harimo n’abakinnyi mu mikino itandukanye nka Dwyane Wade; ndetse n’abanyamideli nka Tyson Beckford, Naomi Campbell, Channing Tatum n’ibindi byamamare byinshi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!