00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Cyangwe yashyize hanze EP iriho ubutumwa bwo gukebura urubyiruko ‘rutwika rutinjiza’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 January 2022 saa 03:35
Yasuwe :

Umuririmbyi King Lewis Abijuru umaze kumenyekana nka Papa Cyangwe yashyize hanze Extended Play [EP] yise ‘Sitaki’ cyangwa se ‘Simbishaka’, iriho ubutumwa bugamije gukebura urubyiruko ruharanira kuvugwa ariko rutinjiza amafaranga.

Iyi EP yayihuriyemo n’abahanzi barimo Logan Joe, Bushali, Chriss Eazy na Yannick MYK. Ikorwaho n’abatunganya indirimbo barimo Kozze uheruka gutangira gukorera muri Country Records, Kinabeat, ProdZed, Urumiya, Davydenko ndetse na Bob Pro.

Papa Cyangwe yabwiye IGIHE ko iyi EP ye yayikoze ashaka guha ubutumwa urubyiruko cyane ko aribo bafana b’imena afite, bwo gukanguka rukava mu bintu byo guharanira kuvugwa ariko nta mafaranga binjiza.

Ati “Nashakaga gukebura urubyiruko kuko aribo bafana benshi mfite kandi ni imbaraga z’igihugu. Nibo babasha kunyumva. Hari ibintu urubyiruko rwiharaje byo gutwika(guharanira kuvugwa cyane). Njye nashakaga kubabwira ngo batwike ariko babikore mu nyungu. Bya bintu byo gutwika amafoto no kuvugwa gusa ariko nta kintu twabikuyemo ‘sitaki’. Agatwiko katinjiza simbishaka nk’urubyiruko nabo ndabibakangurira.”

Uyu musore avuga ko indirimbo esheshatu zose ziri kuri iyi EP ari nziza hakaba hari zimwe zifite umwahariko kuri we kurusha izindi.

Ati “Nk’indirimbo yitwa ‘Kanjenje’ ivuga ku buzima bwanjye. Nayikoranye na Chriss Eazy. Ni indirimbo ivuga ku kuntu naje mu muziki n’uko mpagaze uyu munsi. Ni nayo nkunda cyane ariko n’izindi zose ni nziza.""

"Iyitwa ‘Ni iki n’iki’ niyo nakoze igihe gitoya iri kuri EP, nayikoze mu masaha atatu. Iyitwa ‘Aho’ nakoranye na Bushali nayo ni nziza igaruka ku kuntu twagiye duhatana kugira ngo tumenyekane. ‘Puna’ nakoranye na Logan Joe nayo nakunze uburyo twayikozemo kubera ukuntu muri studio byari bimeze.”

Uyu musore avuga ko mu minsi iri imbere agiye gutangira gufata amashusho ya zimwe muri izi ndirimbo, ku buryo mu minsi ya vuba nayo yaba yagiye hanze abantu bagatangira kuyabona.

Papa Cyangwe arateganya gushyira hanze album ye ya mbere hagati muri uyu mwaka. Iyi uyu musore yayise ‘Saza Afurika’ ariko ntabwo aragera igihe cyo gutangaza byinshi kuri yo.

Ushaka kureba indirimbo ziri kuri iyi EP ya Papa Cyangwe wakanda hano:

Papa Cyangwe yatangiye umuziki mu myaka ibiri ishize
Papa Cyangwe yashyize hanze EP ye ya mbere
Papa Cyangwe arakangurira urubyiruko kumenya ubwenge bakareka gushaka kumenyekana ariko batinjiza
Papa Cyangwe ari mu bahanzi bakiri kuzamuka bahagaze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .