Patrick Nyamitari na Bill Ruzima bafashije Mani Martin mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Mani Martin yasusurukije abakurikiranye iserukiramuco rya Iwacu Muzika kuri Televiziyo Rwanda, mu ndirimbo ze uhereye ku za kera, aho yafashwaga na Patrick Nyamitari ndetse na Bill Ruzima bombi bazwiho ubuhanga mu kugorora ijwi.

Mani Martin niwe wari witezwe nk’umuhanzi mukuru, icyakora mbere ye habanje guseruka abahanzi bagaragaje impano zabo mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.

Uyu munsi umusizi Masunzu uvuga imivugo niwe wabimburiye abanda mu gususurutsa abari bakurikiye igitaramo.

Nyuma ye hakurikiyeho umunyabugeni Iradukunda Remy ufite impano yo gushushanya, uyu yabikoraga anyuranamo na Nganzo wegukanye irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi wagaragaje ubuhanga bwe mu kuririmba.

Umunyabugeni Iradukunda mu minota mike yahawe yahise ashushanya DJ Miller uherutse kwitaba Imana.

Mani Martin niwe wakurikiyeho. Mbere y’uko ajya ku rubyiniro ngo ataramire Abanyarwanda yabanje kuganira na Lucky Nzeyimana uba uyoboye iki gitaramo.

Muri iki kiganiro yabanje gusobanura impamvu we akoresha itsinda ry’abacuranzi rye bwite Kesho Band, ati”Ni ukuboko kwanjye kw’iburyo mu muziki wanjye.”

Mani Martin yahise atangira igitaramo ahereye ku ndirimbo ye ‘Ndaraye’, ku rubyiniro uyu muhanzi yafashwaga na Patrick Nyamitari ndetse na Bill Ruzima basanzwe bazwiho ubuhanga nabo mu kuririmba.

Uyu muhanzi yanyuzagamo akaganiriza abamukurikiye ati ”Ni iby’agaciro gakomeye kongera kubana namwe mu gitaramo nka Iwacu Muzika Festival, bakwiye icyubahiro EAP itegura ibi bitaramo n’abandi bose bagize uruhare mu kugira ngo kibe.”

Mani Martin yahaye umwanya Patrick Nyamitari ahita aterura mu ndirimbo ye “Inyenyeri” uyu yongeye kwerekana ubuhanga bwe mu muziki cyane ko yari amaze igihe atagaragara mu bitaramo byo mu Rwanda.
Nyuma ya Patrick Nyamitari, Mani Martin yahaye umwanya Bill Ruzima nawe agaragaza impano ye mu ndirimbo Imana y’abakundana.

Nyuma yo kuririmba indirimbo zinyuranye ahereye ku za cyera Mani Martin yasoje igitaramo cye hafi saa yine z’ijoro hahita hatangazwa Queen Cha nk’umuhanzi utahiwe muri iki gitaramo uyu akazatarama tariki 18 Nyakanga 2020.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Banki ya Kigali, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda, ArtRwanda- Ubuhanzi.

Iwacu Muzika Festival ni ubwa kabiri iri kuba, cyane ko mu mwaka wa 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo.

Umusizi Masunzu niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro
Umunyabugeni Iradukunda Remy washushanyije Dj Miller mu gihe gito
Umuhanzi Nganzo wegukanye ArtRwanda-Ubuhanzi yasusurukije abari bakurikiye igitaramo
Patrick Nyamitari yafashije Mani Martin ku rubyiniro
Bill Ruzima ku rubyiniro afasha Mani Martin
Umuhanzi Mani Martin yasusurukije abakurikiranye iserukiramuco rya Iwacu Muzika kuri Televiziyo Rwanda, mu ndirimbo ze uhereye ku za kera, aho yafashwaga na Patrick Nyamitari ndetse na Bill Ruzima bombi bazwiho ubuhanga mu kugorora ijwi
Mani Martin yanyuze imitima y'abakunzi b'umuziki bakurikiye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .