00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini na DJ Brianne bataramiye muri Sierra Leone, P Square yakiranwa urugwiro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 11:40
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021 abanyarwanda Platini na DJ Brianne bataramiye mu mujyi wa Freetown muri Sierra Leone aho bari batumiwe mu iserukiramuco rya Eco Fest.

Ni igitaramo cyabereye muri Stade Nkuru y’igihugu cya Sierra Leone. Stade yari yakubise iruzura abakunzi b’umuziki.

Dj Brianne na Platini bari bataramiye mu gihugu cya Sierra Leone ku nshuro yabo ya mbere bashimishije abitabiriye iki gitaramo nkuko binagaragara mu mashusho bafashwe bari ku rubyiniro.

Usibye Platini na DJ Brianne bataramye ku munsi wa mbere w’iri serukiramuco ry’iminsi ibiri, iri rigomba kugaragaramo abandi bahanzi nka Rudeboy na Mr P bo muri P Square, Rema, Eddy Kenzo, Awilo Longomba n’abandi benshi cyane.

Iserukiramuco rya Eco Fest ryatangiye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021, byitezwe ko rikomeza kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021.

P Square yaciye ibintu mu mujyi wa Freetown

Nyuma y’iminsi mike batangaje ko biyunze, itsinda rya P Square rigizwe n’abavandimwe Paul [Rudeboy]na Peter Okoye [Mr. P], ryaciye ibintu mu mujyi wa Freetown ho muri Sierra Leone aho batumiwe mu iserukiramuco rya Eco Fest.

Iri tsinda rifite abakunzi benshi mu muziki w’Isi na Afurika ubwo bari bageze muri Sierra Leone, bazengurukijwe mu mujyi wa Freetown.

Aba basore bari bari mu modoka ifunguye hejuru, bazengurutse umujyi wa Freetown bari kumwe basuhuza abafana babo.

Uru rugendo rwo kuramutsa abakunzi babo, rwabanjirije ko baririmba mu iserukiramuco rya Eco Fest batumiwemo.

Platini yataramiye muri Stade y'igihugu muri Sierra Leone
Dj Brianne ari kumwe na DJ Charlie Shee ucurangira itsinda rya P Square
DJ Brianne ari kumwe n'umusore ucurangira umuhanzi ukomeye muri Nigeria Rema
DJ Brianne yacurangiye muri Stade y'Igihugu cya Sierra Leone
Stade y'Igihugu cya Sierra Leone yari yakubise yuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .