00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini na DJ Brianne bataramiye muri Sierra Leone

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 02:34
Yasuwe :

Mbere y’uko hatangira iserukiramuco rya Eco Fest, Platini na DJ Brianne baririmbye mu birori byo guha ikaze abitabiriye Iserukiramuco rya Eco Fest ritangira kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021.

DJ Brianne na Platini bageze muri Sierra Leone ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021 bahise batarama mu birori byo guha ikaze abitabiriye iri Serukiramuco.

Muri iki gitaramo DJ Brianne ni we wacurangiraga Platini, mu gihe byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021 aza na we kwigaragariza abanya-Sierra Leone mu gitaramo cyo gutangiza iserukoiramuco rya Eco Fest.

Ni igitaramo aba banyamuziki bo mu Rwanda bahuriramo n’abahanzi b’ibyamamare nka Mr P, Awilo Longomba mu gihe ku munsi wa kabiri tariki 27 Ugushyingo bwo hazatarama abarimo Rude Boy, Rema, Eddy Kenzo n’abandi benshi.

Platini na DJ Brianne kimwe n’itsinda ry’abo bari kumwe ririmo n’ababyinnyi b’uyu muhanzi, berekeje muri Sierra Leone bavuye muri Nigeria aho bataramiye mu birori bya AFRIMA.

DJ Brianne akigera muri Sierra Leone, mbere yo gususurutsa abitabiriye Iserukiramuco rya Eco Fest
Platini mbere yo kujya ku rubyiniro muri Sierra Leone
DJ Brianne yacurangiye Platini mu gitaramo cyo guha ikaze abitabiriye Eco Fest
Mbere yo gutarama mu iserukiramuco rya Eco Fest, Platini yasusurukije abaryitabiriye
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu batari bake
Iserukiramuco rya Eco Fest rigiye kubera muri Sierra Leone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .