R Kelly wamamaye nk’umwe mu bahanzi bakoreraga umuziki muri Chicago, yizihije isabukuru y’imyaka 54 kuwa 8 Mutarama 2021. Yasangije abamukurikira kuri Instagram indirimbo ye yitwa ‘Shut up’ iri kuri album yise Black Panties.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 10 Ugushyingo 2011, yayisangije abamukurikira asa nk’uyitura abantu bakomeje kumwibasira kubera ibyaha ari gushinjwa byo gufata abagore ku ngufu.
Amwe mu magambo agize amashusho yasangije abamukurikira harimo amagambo agira ati “Inkubiri y’ibinyoma bimeze nka Tsunami, byaje bishaka guhanagura urugendo rwanjye mu muziki nyuma y’imyaka 22 mfitemo umugisha. Ndetse ndabwira abantu bampamagara bambwira ibyo abandi bamvuzeho, bazana ibintu bibi[…] babwire baceceke, ndetse babwire, ni wowe ndi kuvugana nawe.”
Aya mashusho yashyize ku rukuta rwe, yayakurikije amagambo agira ati “Warakoze Mana, ku bw’ubuzima bwanjye.”
R. Kelly yashyize ubu butumwa ku rukuta rwe, nyuma y’umwaka umwe wari ushize asangije abamukurikira amashusho y’igitaramo. Aya mashusho nayo yayashyize ku rukuta rwe ubwo yizihizaga imyaka 53.
Mu rwego rwo kwirinda abashobora kumwiha, R Kelly yafunze ahatangirwa ibiterekezo kuri Instagram ye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!