RDB yagaragaje amahirwe yitezwe mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Bushinwa rigiye kubera i Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko hari amahirwe adasanzwe yitezwe mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Bushinwa rigiye kubera mu Rwanda, kuva ku wa 4-6 Ugushyingo 2019.

Iri murikagurisha ryiswe ‘China Brand Expo’ rizabera muri Kigali Convention Centre, ryateguwe ku nkunga ya Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa n’ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.

Abazamurika ibikorwa byabo barimo n’abanyarwanda bafite amaduka aranguza cyangwa acuruza ibikorerwa mu Bushinwa, abenjeniyeri bo mu Bushinwa, abafite inganda zikora ibintu bitandukanye birimo imyenda, ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, amahuriro y’abacuruzi n’ibigo bitanga serivisi z’imari.

Imibare itangazwa na RDB igaragaza ko mu myaka itanu ishize imishinga irenga 50 y’Abashinwa yinjiye ku isoko ry’u Rwanda, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 250 z’amadorali ya Amerika.

Ibihugu byombi muri iyi minsi bifitanye umubano mwiza, aho bifatanya mu bikorwa birimo ko ikigo Alibaba cyatangije mu Rwanda uburyo bwo gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikazafasha ibicuruzwa byo mu Rwanda kugera ku isoko ry’u Bushinwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ishoramari muri RDB, Lucky Philip yavuze ko uyu mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bashaka kuwubyaza umusaruro.

Ati "Ikintu twifuza ni ukongera ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa cyane cyane mu nganda n’ubucuruzi. Muri iki gihe umubano w’igihugu cyacu n’u Bushinwa uhagaze neza, rero kugira ngo tuwubyaze umusaruro ni uko twongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.”

Yakomeje agira ati “Uziko Abashinwa bafite ubunararibonye kandi bateye imbere mu nganda zaba iziciriritse n’inini ndetse n’ubucuruzi. Ariko nkatwe icyo tubashakaho cyane ari inganda zikora imyenda, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikorwa mu mbaho n’ibindi byinshi twabigiraho.”

U Bushinwa bwavanye abaturage barenga miliyoni 700 mu bukene, ubu ni igihugu cya kabiri ku isi mu kugira ubukungu bukomeye ndetse kikaba gitanga 30% by’ubukungu bw’Isi.

Lucky yavuze ko muri iri murikagurisha hazabaho uburyo bwo guhuza ba rwiyemezamirimo n’abayobozi b’inganda zo mu Bushinwa bagahura n’abo mu Rwanda ari nayo mpamvu basaba abikorera kuyaza umusaruro aya mahirwe.

Ati “Abashinwa bazitabira iri murikagurisha, tuzabereka amahirwe ahari babone aho bashobora gushora imari, izo ni inyungu ku gihugu ariko kandi hazabaho umwanya wo kuganira no kumenyana hagati y’abikorera bo mu Bushinwa n’abo mu Rwanda.”

Mu bindi bizagaragara muri iri murikagurisha rizabera mu mu Rwanda harimo ibikorerwa mu Bushinwa birimo za moto, ibikoresho by’ubwubatsi, imashini zikoreshwa mu nganda n’ibindi.

Ibigo byo mu Bushinwa bikomeje gufungura imiryango mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ishoramari muri RDB, Lucky Philip yavuze ko CHINE BRAND EXPO ari umwanya mwiza wo guhuza abikorera bo mu Rwanda n'abo mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza