00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yinjiye mu kirego cya Kalimpinya Queen ukurikiranye uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 January 2022 saa 12:02
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwinjiye mu kirego cya Kalimpinya Queen ukurikiranye uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga ukomeje gukoresha amashusho n’amagambo y’urukozasoni.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kalimpinya wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter ukomeje gukoresha amagambo n’amashusho nyandagazi, binyuranye n’indangagaciro ze.

Ubwo yavugaga aya magambo, Kalimpinya yanahishuye ko yamaze gutanga ikirego cye muri RIB kandi yizeye kubona ubutabera.

Aha yagize ati “Iyi account @6_pazzo nabonye ko hari uwayinyitiriye akaba asakaza imvugo n’amashusho ahabanye n’indangagaciro zanjye. Natanze ikirego muri RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe na byo.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye IGIHE ko koko bamaze kubona ikirego cya Kalimpinya ndetse batangiye kugikurikirana.

Ati “Nibyo koko yatanze ikirego cyakiriwe, kigiye gukurikiranwa. RIB irasaba abantu gusobanukirwa no kwirinda kwiyitirira umwirondoro w’undi kuko ari icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1Frw na miliyoni 3Frw.”

Ingingo ya 40 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, bavuga ko umuntu wese ubigambiriye ukoresha umwirondoro w’undi muntu kuri murandasi mu buriganya, agamije kubona inyungu, kuyobya cyangwa kwangiza ubwamamare bw’umuntu n’ibindi, mu gihe imyirondoro yabo isa, iteza urujijo cyangwa yenda gusa n’izina cyangwa ibiranga undi muntu cyangwa ikigo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.

Kalimpinya Queen akurikiranye muri RIB uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .