Muri metero 200 urenze ku isoko ry’i Gikondo niho haherereye studio ‘Ibisumizi Records’ ya Riderman iherutse kubura umutwe nyuma y’imyaka myinshi idakora.
Ucyinjira mu gipangu gikoreramo iyi studio, kikagira parikingi nini uhita ukubita amaso inyubako irimo studio mu gihe ibumoso bwayo hari inkingi zitandukanya ahakorerwa indirimbo n’akabari kahuzuye.
Ni akabari inshuti za Riderman, abakiliya b’ibisumizi ndetse n’abafana b’uyu muhanzi baba bifuza kumuteza imbere, basohokeramo.
Umwe mu bakozi b’aka kabari waganiriye na IGIHE yavuze ko Riderman yakubatse kugira ngo abakunzi be ndetse n’abaturanyi ba studio ye bajye bahagana bahicire icyaka, ariko binorohere abakiliya ba studio mu gihe baba bagize inyota bari gukora indirimbo.
Mu Ukwakira 2021 nibwo Riderman yongeye gufungura studio ye ’Ibisumizi’ ariko iza mu isura nshya ya sosiyete y’ubucuruzi.
Mu mishinga y’ubucuruzi uyu muhanzi yatangirije mu Ibisumizi harimo akabari.
Mu minsi ishize ubwo twaganiraga na Nshimiyimana Théogène uzwi nka DJ Theo akaba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya buri munsi by’iyi sosiyete ya Riderman, yasobanuye ko itakiri Ibisumizi Records ikora indirimbo ikanafasha abahanzi gusa, ahubwo yabaye iy’ubucuruzi kandi igiye gukora ibintu bitandukanye.
Mu bikorwa by’ubucuruzi iyi sosiyete ikora harimo ibifite aho bihuriye n’umuziki birimo ko uyu muhanzi ateganya gufungura radio na televiziyo mu minsi iri imbere.
Yavuze ko nubwo bafite ibikorwa byinshi ariko bitazakuraho ibisanzwe byo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
DJ Theo yavuze ko ikindi bari gutekereza ari ukujya bafasha abahanzi bakiri bato ariko bafite impano; yongeyeho ko biteguye kongera gukorana n’abahoze mu Ibisumizi barimo Ama G The Black, Queen Cha, Social Mula n’abandi icyakora yahakanye iby’uko hari amasezerano runaka basinyemo.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!