Sadio Mane ukinira Liverpool yagaragaje ko yaryohewe n’indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukwakira 2019 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Sadio Mane rutahizamu w’ikipe ya Liverpool ukomoka mu gihugu cya Senegal, akaba umwe mu bakinnyi bagezweho muri shampiyona y’u Bwongereza yagaragaye ari kumva indirimbo ’Slowly’ ya Meddy.

Uyu mukinnyi uri kubica bigacika yagaragaje ko muri iyi minsi ari mu rukundo n’indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy’.

Abinyujije kuri Instagram ye, Sadio Mane wagaragazaga ko ari muri Singapore yashyizeho agace gato k’iyi ndirimbo agaragaza ko ari kuyumva ashyiraho ijambo rigira riti “On fire” ugenekereje yashakaga gusobanura uburyo yaryohewe n’iyi ndirimbo.

Muri iyi minsi shampiyona zabaye zihagaze mu gihe abakinnyi berekeje mu makipe y’ibihugu, Sadio Mane ari muri Singapore aho ikipe ye y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga yitegura gukina na Brésil [Samba Boys] ku wa Gatatu.

Meddy wakoze indirimbo Slowly ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yabonye ko Sadio Mane yumvise indirimbo ye ashyiraho ifoto y’umufana wari wabibonye mbere Rutamu Jr wamwerekaga ibyabaye.

Nubwo yerekanye ko yabibonye, Meddy ntiyigeze agira ijambo arenzaho.

Indirimbo Slowly ya Meddy yarakunzwe cyane ndetse kugeza ubu iri mu ndirimbo ze zakurikiwe cyane ku rukuta rwe rwa Youtube. Imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 17.

Uyu muhanzi ahamya ko yamufunguriye inzira zo gutangira kumvikana mu bakunzi ba muzika bo hanze y’u Rwanda.

Meddy kugeza ubu ari kubarizwa mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo cya Youth Konnect kigomba kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2019 aho ahurira ku rubyiniro na Patoranking, Bruce Melodie na Charly na Nina.

Meddy usanzwe yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze igihe mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Kuva yahagera muri Kanama 2019 yataramiye inshuro ebyiri muri Sychelles mu gihe mu Rwanda ho yitabiriye ibirori byo Kwita izina abana b’ingagi byabaye muri Nzeri.

Sadio Mane ni rutahizamu ngenderwaho mu ikipe ya Liverpool
Sadio Mane yerekanye ko yaryohewe n'indirimbo ya Meddy "Slowly"
Meddy yagaragaje ko yabimenye ariko yirinda kugira icyo abivugaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .