Kuva ku wa 26 Ugushyingo, abasaga 1000 bo muri Afurika barimo abafata ibyemezo, inzobere mu bidukikije n’abagize za guverinoma, bari bateraniye i Kigali. Bigiye hamwe ingamba zo kubaka ubukungu burambye bubungabunga ibidukikije, mu bisubizo bibereye Afurika.
Ryasojwe n’igitaramo cyanatangiwemo ibihembo ku ndashyikirwa mu itangazamakuru, inzego z’ibanze, inganda n’urubyiruko mu kubungabunga ibidukikije.
Cyabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena. Cyitabiriwe n’abari mu nama baturutse imihanda yose ya Afurika n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki i Kigali.
Sauti Sol yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “New Year Countdown’’, yongeye kwerekwa urukundo. Yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi Charly na Nina na Bruce Melody bakunzwe mu rwa Gasabo.
Amagorane y’ibyuma!
Abanyamuziki bize ku Nyundo babarizwa muri Sebeya Band, basesekaye ku rubyiniro saa kumi n’ebyiri n’iminota 38, batanga integuza ko ikirori kigiye gushya.
Ibyuma byahise bizamo amakaraza ariko abantu ntibicwe n’irungu! Batangiye gucinya akadiho mu ndirimbo zirimo ‘Gatambatamba’, ‘Kirisese’, ‘Ibare’, ‘Weka morale’ n’izindi.
Byasuzumwaga Dj Miller avanga imiziki yiganjemo iyo muri Amerika ndetse abayikunda bo bari mu buryohe, bawukata.
Isura y’ikirori yahindutse ubwo MC Lion Imanzi yahamagaraga Charly na Nina bakiriwe mu byishimo bihanitse.
Baririmbye indirimbo zabatumbagije nka “Zahabu”, “Face to face”, “I do” “Komeza Unyirebere”, “Owooma”, “Agatege” n’ “Indoro”.
Nina wabyinaga yifashe ku myanya y’ibanga, yanyuzagamo agahamara abasore bafatanya gukaraga umubyimba.
Bakuriwe mu ngata na Bruce Melody. Uyu muhanzi yaserutse yahinnye ukuguru kw’ipantaro, anakenyeye agakapu.
Ubwamamare bwe bwazamuye morale y’abafana muri “Turaberanye”, “Complete Me”, “Ntundize”, “Blocka”, “Ndakwanga”, “Ikinya” n’“Ikinyarwanda” yakoranye na Riderman.
Yatanze ubutumwa bukangurira urubyiruko kubungabunga ibidukikije.
Ati “Nishimiye ko ndi kuririmbira abantu nkamwe. Ubutumwa mufite mubusangize abandi kuko bwakwira mu gihugu mu munota umwe.”
Indirimbo zose yaririmbanaga n’abakunzi be. Yasoje na Ndumiwe, ahabwa amashyi y’urufaya.
Sauti Sol yari ifitiwe urukumbuzi rwinshi yaharuriwe umuhanda na Dj Miller wamaze iminota 36 avanga umuziki ari nako abacuranzi b’iri tsinda bategura ibyuma.
Iri tsinda ry’i Nairobi ryaririmbwaga buri kanya, abafana bariteye imboni saa 22:36.
Abarigize barimo Bien-Aimé Baraza, Willis Austin Chimano, Delvin Savara Mudigi na Polycarp Otieno bapfukamye hasi, bashimira abafana urukundo n’icyizere baberetse.
Baraza yahise abaza ati “Kigali amakuru? Kigali turabakunda cyane.”
Ikirori cyanzitse baririmbana n’abakunzi babo ijambo ku rindi muri “Sura yako”, “Nerea”, “Live and die in Africa”, “Unconditional bae”, “Kuliko jana”, “Isabella” na “Short and Sweet”.
Sauti Sol yavuze ku Rwanda rushya
Umuhanzi Baraza wamanukaga kuririmbana n’abafana yavuze ko bishimira kuba mu Rwanda.
Yagize ati “Buri gihe iyo tuje i Kigali tubona urukundo. Tubona u Rwanda rusukuye, rwiza, rubungabunga ibidukikije. U Rwanda rwose ni rwiza uhereye Musanze na Rubavu. Ndabasaba ko mufasha u Rwanda kuguma uko ruri. Ni icyitegererezo muri Afurika.”
Yaniseguye ku bakunzi ba Sauti Sol kubera umuziki wabanje kuzamo amakaraza. Ati “Turabakunda kandi turiseguye kubera ibyuma.”
Igitaramo kigana ku musozo, abakobwa b’abanyabirori b’i Kigali bahamagawe ku rubyiniro, bafatanya na Sauti Sol mu ndirimbo ’Shake yo bam bam’ babyinaga bakaraga ikibuno.
Abitabiriye bahawe akanozangendo ka “Melanin” yaririmbwe abagize Sauti Sol bakubye akabero hasi. Bagiye bagifitiwe urukundo!
Umurishyo uhumuza igitaramo wavugijwe saa tanu n’iminota 58 ku isaha ya Kigali.











































































Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO