Miss Muyango yijeje Kimenyi Yves urukundo rudashira ku munsi we w’amavuko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Ukwakira 2019 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Uwase Muyango Claudine, umukobwa wegukanye ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza akaberwa mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019, kuri ubu ari mu rukundo rukomeye na Kimenyi Yves umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports akanaba umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ku itariki ya 13 Ukwakira buri mwaka, Kimenyi yizihiza isabukuru y’amavuko. Mu rwego rwo kwifatanya na we, Muyango yakoresheje amagambo akomeye ariko yiganjemo ay’urukundo.

Yagize ati “Umunsi ku munsi wagiye unyereka uburyo uri umugisha kuri njye (…), sinabona uko ngushimira bihagije.”

Yakomeje agira ati”Sinitaye ku byo wanyuzemo, sinitaye ku byo batuvuga. Icyo nzi ni uko ikibi kikubayeho kinzanira urukundo. Ndashaka kukumenyesha ko niteguye kukurwanirira kandi ibi byose tuzabinyuranamo uko bizagenda kose.”

Uyu mukobwa yakomeje asaba Kimenyi kumwizera, ati”Nyizera, urukundo rwanjye kuri wowe ruzatsinda buri kimwe. Kandi ku iherezo buri wese azaterwa ishema natwe. Reka dukore amateka, reka tube urugero kubakiri bato. Ngukunda urudashira. Isabukuru nziza Kimenyi Yves.”

Aya magambo yaherekezaga amafoto bifotoje mu minsi ishize ubwo bari basohotse cyane ko isabukuru ya Kimenyi yahuriranye n’umwiherero w’ikipe y’Igihugu Amavubi uyu mukobwa ntabone uko akorera umukunzi we ibirori by’isabukuru.

Muri Kanama 2019 nibwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo n’umukunzi mushya yasimbuje Didy d’or.

Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango.

Muyango yabwiye Kimenyi ko atitaye ku byo yanyuzemo cyangwa ibyo abandi bavuga
Muri Kanama 2019 nibwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo n’umukunzi mushya yasimbuje Didy d’or
Muyango ngo yiteguye kurwanirira Kimenyi mu byo bazanyuramo byose
Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bari mu buryohe bw'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza