Spax wimuriye umuziki we muri Uganda yavuze ku bagore batatu yifuza kubana na bo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ugushyingo 2019 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Spax umuhanzi w’injyana ya Dancehall wamamaye cyane mu itsinda rya Family Squad, kuri ubu ari kubarizwa muri Uganda aho yimuriye umuziki we, yaduhishuriye byinshi ku bagore batatu babyaranye ndetse yifuza kubana nabo bose.

Uyu muhanzi wagize izina rikomeye mu muziki ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Family Squad nyuma yuko ricitse intege we yagerageje kuzamura umutwe ariko ntibyamworohera.

Ubwo Family Squad yari ikimara gusa n’icitse intege, Spax yakomeje umuziki ku giti cye, yakoranye indirimbo Ikinini na Kitoko iramenyekana ariko izindi yakurikijeho mu gihe kirenga imyaka itanu amaze akora wenyine ntabwo zigeze zamamara.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yahishuye ko yamaze kwimurira umuziki we muri Uganda ndetse ko anafite abagore batatu babyaranye abana batandatu.

Abajijwe uwo yiteguye gushaka muri aba bagore yagize ati” Twe mu idini ya Islam biremewe, bose ni abo mu idini uretse umwe ari nawe uba wumva yazana ibibazo ariko nawe azatuza.”

Yakomeje agira ati” Njye buri mugore wese umfitiye umwana, uzemera nzamushaka utazemera nzamureka afate inzira ye.”

Uyu muhanzi wabonye izuba mu 1980 yavukiye mu gihugu cya Uganda aho yanakuriye mbere y’uko kimwe n’abandi banyarwanda babaga mu buhungiro batahuka.

Muri iyi minsi Spax ngo yamaze gusubira muri Uganda aho yakuriye ndetse yanatangiriye umuziki kuko yabonaga mu Rwanda badaha agaciro umuziki we kandi hari ahandi ashobora kuwukorera ukamwinjiriza.

Spax ashinja abafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika kudindiza injyana ya Dancehall mu gihe asanga ari imwe mu zatumbagiza izina ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Uyu muhanzi amaze amezi arenga atatu atuye i Kampala aho asigaye akorera umuziki ndetse akaba anakora ibitaramo binyuranye.

Muri Uganda asanga bizamworohera kuko benshi mu bari mu ruganda rwa muzika bamuzi kuva mu 1996 ubwo yatangiraga kuririmba akiri muri iki gihugu.

Spax avuga ko kujya muri Uganda atari uko ahunze intambara yari amazemo igihe n’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda, dore ko mu minsi ishize yagiye agirana ibibazo n’abarimo Uncle Austin yashinjaga kumuryamira mu gitangazamakuru akorera.

Usibye umuziki, Spax afite n’akazi muri Uganda aho ari umwe mu bayobozi ba ‘Station ya Lisansi’ yitwa Luqman Petroleum ikorera muri Uganda ba nyirayo bakaba abo muri Oman.

Muri aka kazi niho ahamya ko azajya akura amafaranga yo gushora mu muziki.

Ahamya ko usibye Kampala yagiye gushakamo ubuzima atazibagirwa n’u Rwanda kuko naho ahafite umuryango munini ariko kandi akazajya anahamamaza indirimbo ze nubwo yahisemo kujya gushinga imizi muri Uganda.

Uyu muhanzi ufite umubyeyi umwe wo muri Oman na nyina w’Umunyarwandakazi yahisemo kuba Umunyarwanda. Yahishuye ko nta bwenegihugu bwa Oman agira. Icyakora ashavuzwa cyane n’uburyo umuziki we mu Rwanda batawuha agaciro kandi ari cyo gihugu cye cy’amavuko.

Spax ahamya ko yatanze ba Jose Chameleone mu muziki bityo ko iyo ari muri Uganda ahabwa icyubahiro nk’umwe mu mpirimbanyi zawo.

Asoza ikiganiro kirekire twagiranye, yavuze ko adateze gucika intege mu muziki nubwo hari byinshi byamubayeho byakabaye bizimuca, aha Spax yatanze urugero rw’abo babanye muri Family Squad bawuvuyemo bakawumutamo. Iyi niyo mpamvu avuga ko igomba gutuma ahangana kugeza abaye icyamamare.

Uyu muhanzi utuye muri Uganda ahamya ko Charly na Nina, Meddy na The Ben aribo bahanzi b’Abanyarwanda bacurangwa cyane muri iki gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Umva ikiganiro twagiranye na Spax uri kubarizwa muri Uganda

Reba hano indirimbo ikinini Spax yakoranye na Kitoko

Spax yimuriye umuziki we muri Uganda
Spax yavuze ko yiteguye kurushinga n'abagore batatu babyaranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza