Symphony Band bagiye gukora igitaramo cyo gususurutsa abantu muri ibi bihe byo kuguma mu ngo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Symphony Band bateguye igitaramo cyo gususurutsa abantu muri ibi bihe basabwa kuguma mu ngo, hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Iki gitekerezo aba bacuranzi bari mu bagezweho mu Rwanda bakigize nyuma yo kubona ko Leta yashyizeho ingamba zo gusaba Abanyarwanda kuguma mu ngo.

Bati” Ntabwo tugomba kubana n’abakunzi b’umuziki mu bihe byiza gusa, no mu bihe bikomeye twakabanye na bo kuko nibo dukorera. Muri ibi bihe bari kuguma mu ngo tugomba gukora uko dushoboye tukabasusurutsa nk’uko byagendaga kenshi iki cyorezo kitaraza.”

Iki gitaramo bari kugitegura bafatanyije na Televiziyo ISIBO cyane ko ari nayo kizanyuraho Live ndetse no kuri Youtube Channel y’iyi televiziyo yitwa ISIBO TV Official.

Kabanda Jean de Dieu uhagarariye Televiziyo Isibo yabwiye IGIHE ko bari kugerageza gushaka ibisubizo by’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda, muri ibi bihe badasohoka mu nzu ndetse nta n’ibitaramo biba.

Ati “Televiziyo yacu intego yayo ni uguhaza Abanyarwanda mu myidagaduro, rero no muri ibi bihe tugomba kugerageza gushaka ibikorwa bituma bidagadura, bumwe muri ubu buryo harimo no gushaka uburyo habaho ibitaramo kandi abakunzi b’umuziki bakishima.”

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2020 guhera saa moya z’umugoroba, aba bahanzi bakazacurangira mu rugo aho basanzwe batuye.

Iri tsinda ry’abaririmbyi rimaze kubaka izina mu kugaragira benshi mu bahanzi, byanarimba rikerekana ubuhanga buhambaye ryo ubwaryo risubiramo indirimbo z’ibyamamare mu muziki.

Symphony Band imaze kugira izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda
Igitaramo Symphony Band igiye gukora kizaca Live kuri Youtube na Televiziyo Isibo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .