Teta Sandra yitabiriye amarushanwa ashobora kumugira umunyamakuru muri Uganda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Teta Sandra yitabiriye amarushanwa yiswe ‘Hot Mic Search’ yateguwe na radiyo yo muri Uganda yitwa Sanyu Fm, aho aramutse ayatsinze kimwe mu bihembo yahabwa harimo no kuba umunyamakuru wayo.

Aya marushanwa yatangiye mu minsi ishize yasabaga abifuza guhatana kohereza amashusho magufi bavuga impamvu batekereza ko aribo banyamakuru beza b’iyi radiyo.

Hatanzwe nimero ya WhatsApp yakoherezwaho aya mashusho magufi. Teta Sandra ni umwe mu bitabiriye iri rushanwa risigayemo abahatana mirongo itanu.

Uyu ufite nimero 32 ari gukusanya amajwi, kumutora biri kunyura ku mbuga nkoranyambaga za Sanyu Fm aho ushaka kumuha amajwi bimusaba gukunda (Like) ifoto ye, agatangaho igitekerezo (Comment) akanasangiza iyi foto inshuti ze (Share).

Uzagira amajwi menshi ni we uzegukana igihembo cya miliyoni eshatu z’amashillingi ya Uganda, n’amasezerano y’imyaka ibiri ari umunyamakuru wa Sanyu Fm.

Teta Sandra ari muri 50 babashije kurenga icyiciro cy’ibanze cyitabiriwe n’abarenga 1 300, bari guhatanira kuzatoranywamo 20 bazakomeza mu kindi cyiciro nacyo kizavanwamo 10, kugeza uwa mbere amenyekanye.

Ubuyobozi bw’iyi radiyo bwatangaje ko amajwi y’abashyigikiye abahatana azaba afite 60% naho 40% akazava mu manota bazahabwa n’abagize akanama nkemurampaka.

Biteganyijwe ko aba 50 bazavanwamo 20 bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho tariki 15 Nyakanga 2020, ari nabwo amatora azaba ahagaze.

Teta Sandra yagiye muri Uganda mu mpera za 2018 aho yari yabonye akazi ko gutegura ibirori muri kamwe mu bubari bugezweho muri Kampala, nyuma uyu mukobwa yaje kumenyekana cyane ubwo yakundanaga n’umunyamuziki w’icyamamare muri Uganda Weasel ndetse ubu banafitanye umwana wabo w’imfura.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko yabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss SFB mu 2011, azwi cyane mu gutegura ibitaramo aho magingo aya yabikoreraga muri Uganda nyuma yo gutegura byinshi byanamenyekanye mu Rwanda.

Teta Sandra (wa kabiri i bumoso) ari muri 50 bahatanira igihembo cya Sanyu Fm
Teta Sandra afite nimero 32

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .