00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben ni we muhanzi w’imena uzaririmba mu birori byo kwizihiza imyaka ine ya Gen-Z Comedy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 July 2026 saa 09:46
Yasuwe :

The Ben yemejwe nk’umuhanzi mukuru uzaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ine ishize ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy bitangiye gutegurwa. Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 13 Kanama 2026.

Ibi byatangajwe mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2026, nyuma y’uko igitaramo gisanzwe cya Gen-Z Comedy kirangiye.

Kikirangira abacyitabiriye batunguwe no kubona abategura ibi bitaramo bahita batangaza The Ben nk’umuhanzi mukuru uzasusurutsa abazitabira ibirori byo kwizihiza iyi myaka ine.

Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci usanzwe ategura Gen-Z Comedy yavuze ko bahisemo gutumira The Ben kubera uruhare afite mu muziki nyarwanda no guha uburemere uyu munsi wihariye.

Ati “The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye dufite mu Rwanda. N’uwavuga ko ari uwa mbere, ubanza ataba abeshye. Twagize amahirwe yemera kuzaza kwifatanya natwe mu kwizihiza imyaka ine tumaze dutegura ibi bitaramo.”

Ibi Fally Merci yabivuze nyuma y’igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali, cyitabiriwe n’abanyarwenya barimo Rusine, Gakuba Family, Inkirigito Clement, Muhindee n’abandi banyuranye.

Muri iki gitaramo kandi, Junior Giti ni we wari watumiwe kuganiriza abacyitabiriye, mu gihe Juno Kizigenza ari we wasusurukije abari bahari ndetse anamurika indirimbo ye nshya yise ‘Ntaribi’.

Itorero Intayoberana na ryo ryari ryitabiriye iki gitaramo mu rwego rwo kumenyekanisha igitaramo rifite giteganyijwe kubera muri Kigali Serena Hotel ku wa 25 Nyakanga 2026.

Si ryo gusa kuko na Ambassadors of Christ Choir yari yitabiriye iki gitaramo, yamamaza igitaramo izakorera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.

Gen-Z Comedy yatangijwe na Fally Merci mu 2022, ikaba imaze kuba kimwe mu bitaramo by’urwenya bikurikirwa n’abatari bake mu Rwanda.

The Ben yemejwe kuzitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine ya Gen-Z Comedy
Junior Giti yitabiriye Gen-Z Comedy ari kumwe n'umuryango we
Urubyiruko rwitabira Gen-Z Comedy rwatumiwe mu giterane 'All women together'
Mbere yo kwinjira muri Gen-Z Comedy, urubyiruko rwasobanurirwaga byinshi ku giterane 'All women together'
Muhindee ni umwe mu banyarwenya bishimiwe bikomeye
Gen-Z Comedy ni kimwe mu bitaramo bigezweho mu rubyiruko
Motari ugezweho ku mbuga nkoranyambaga, yatunguranye mu gitaramo cya Gen-Z Comedy
Inkirigito Clement ni umwe mu bazamukiye muri Gen-Z Comedy akaba amaze kwigwizaho abakunzi
Fally Merci aganira na Junior Giti wari umutumirwa w'umunsi muri Gen-Z Comedy
Ambassadors of Chris yari yitabiriye iki gitaramo mu rwego rwo gutumirwa urubyiruko mu cyo bafite ku wa 30 Kanama 2026
Tessy yari mu bitabiriye iki gitaramo ari kumwe na Shizzo umugabo we
Rusine usanzwe ari inshuti n'abo muri Gen-Z Comedy yatanze ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo
Itorero Intayoberana ryaboneyeho umwanya wo gutumira abitabiriye Gen-Z Comedy mu gitaramo cyabo kiri ku wa 25 Nyakanga 2026
Ubwo Juno Kizigenza yari ahagurukijwe ngo ajye gususurutsa abitabiriye iki gitaramo
Juno Kizigenza yabanje kuganiraho na Fally Merci

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages