Ibi byatangajwe mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2026, nyuma y’uko igitaramo gisanzwe cya Gen-Z Comedy kirangiye.
Kikirangira abacyitabiriye batunguwe no kubona abategura ibi bitaramo bahita batangaza The Ben nk’umuhanzi mukuru uzasusurutsa abazitabira ibirori byo kwizihiza iyi myaka ine.
Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci usanzwe ategura Gen-Z Comedy yavuze ko bahisemo gutumira The Ben kubera uruhare afite mu muziki nyarwanda no guha uburemere uyu munsi wihariye.
Ati “The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye dufite mu Rwanda. N’uwavuga ko ari uwa mbere, ubanza ataba abeshye. Twagize amahirwe yemera kuzaza kwifatanya natwe mu kwizihiza imyaka ine tumaze dutegura ibi bitaramo.”
Ibi Fally Merci yabivuze nyuma y’igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali, cyitabiriwe n’abanyarwenya barimo Rusine, Gakuba Family, Inkirigito Clement, Muhindee n’abandi banyuranye.
Muri iki gitaramo kandi, Junior Giti ni we wari watumiwe kuganiriza abacyitabiriye, mu gihe Juno Kizigenza ari we wasusurukije abari bahari ndetse anamurika indirimbo ye nshya yise ‘Ntaribi’.
Itorero Intayoberana na ryo ryari ryitabiriye iki gitaramo mu rwego rwo kumenyekanisha igitaramo rifite giteganyijwe kubera muri Kigali Serena Hotel ku wa 25 Nyakanga 2026.
Si ryo gusa kuko na Ambassadors of Christ Choir yari yitabiriye iki gitaramo, yamamaza igitaramo izakorera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.
Gen-Z Comedy yatangijwe na Fally Merci mu 2022, ikaba imaze kuba kimwe mu bitaramo by’urwenya bikurikirwa n’abatari bake mu Rwanda.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!