00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo n’ubukene: Intandaro y’agahinda gakabije kashegeshe Titi Brown

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 July 2026 saa 09:58
Yasuwe :

Umubyinnyi umaze kubaka izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, Titi Brown, yavuze ko mu minsi ishize yagize ikibazo cy’agahinda gakabije yatewe n’ibibazo bitandukanye birimo iby’urukundo n’ubuzima bugoye, ariko yemeza ko yakize ameze neza.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko icyo gihe yari yarageze mu bihe bikomeye byatumye aheranwa n’agahinda gakabije.

Yagize ati “Agahinda gakabije kari kanyishe. Nagatewe n’urukundo, ubuzima ndetse n’ubukene. Nakize mbere yo gukora indirimbo ‘Urare’, kuko nkiri muri ibyo bihe navuze nti ‘rwa rukundo nakundaga abakobwa reka ndukunde Igihugu’.”

Abajijwe niba nyuma y’ibi bibazo yaba yarongeye kubona undi mukunzi, Titi Brown yavuze ko atiteguye kongera kujya mu rukundo vuba.

Ati “Si vuba rwose. Urukundo nakundaga abakobwa nsigaye ndukunda Igihugu.”

Ku bijyanye n’ibyavugaga ko Nyambo Jesca yaba yaragize uruhare mu kumutera agahinda gakabije, Titi Brown yirinze kugira byinshi abitangazaho ndetse ntiyemeza niba ari byo cyangwa atari byo.

Uyu musore yavuze mu gihe yari ahanganye n’ibi bibazo ari bwo yagize igitekerezo cyo kwinjira mu muziki, akora indirimbo zigaragaza ubwiza bw’u Rwanda ari na ho havuye indirimbo ye nshya yise ‘Urare’.

Mu minsi yashize, Titi Brown yavuzwe mu rukundo na Nyambo Jesca wamamaye muri sinema nyarwanda. Icyakora, bombi bakunze guca hejuru iby’ayo makuru, bakavuga ko ari inshuti magara nyuma biza kuvugwa ko batandukanye nubwo na none batarabishyiraho umucyo.

Titi Brown usanzwe azwi cyane nk’umubyinnyi, muri iyi minsi yinjiye mu rugendo rwo guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo zigaruka ku bwiza bw’u Rwanda n’umuco warwo.

Uyu mubyinnyi yavuze ko yahisemo gukorana n’abahanzi bafite impano ariko bataramenyekana cyane, mu rwego rwo kubafasha kubona urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwabo no kuzamura impano zabo.

Titi Brown yemeje ko akirutse indwara y’agahinda gakabije ‘depression’ yatewe n'ibirimo urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages