TMC yahishuye uko kubura se akiri muto byashibutsemo indirimbo “Sinkiri muto

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukwakira 2019 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

TMC umwe mu bagize Dream Boys yatangaje ko indirimbo ’Sinkiri Muto’ baherutse gushyira hanze yashibutse ku gahinda ko kuba yarabuze se umubyara akiri muto none ubu akaba yarakuze.

TMC yabuze umubyeyi we mu mwaka wa 2000 ubwo yigaga mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ahamya ko indirimbo “Sinkiri Mut" yari imaze amezi atandatu ikorwa, yakozwe n’aba producers babiri, barimo Knox Beat muri Monster Record wayitangiye, irangizwa na Bob Pro.

Abajijwe uwanditse iyi ndirimbo, TMC yemeje ko ari we wazanye igitekerezo. Ati” Ubundi twe uko dukora, iyo umwe agiye muri studio ashobora kuzana igitekerezo akanagitangira undi yaza na we akiyandikira ibikurikiye.”

Uyu muhanzi yavuze ko iri mu bwoko bw’indirimbo iri tsinda ryiyemeje kujya rikora buri mwaka mu rwego rwo gusana imitima y’abantu.

Yavuze ko iyo ndirimbo ishingiye ku nkuru ye nk’umuhanzi wabuze umubyeyi we akiri muto ariko ubu akaba amaze kwiteza imbere.

Ati” Nanjye ndi mu babuze umubyeyi nkiri muto, ndi mu bantu babashije kwizamura nyamara barabuze uwakabafashije, ariko sinjye njyenyine ahubwo narebaga muri rusange abantu bameze gutyo.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ntaho ihuriye n’iyakozwe umwaka ushize bise “Wagiye kare” nubwo zenda guhuza ubutumwa.

Yavuze ko “Wagiye kare” yo yanditswe na Platini inkuru yayo ayikomoye ku nkuru y’umukobwa w’inshuti ye.

Mu myaka irenga icumi bamaze mu muziki, Dream Boys bafite indirimbo nyinshi zihariye ku butumwa bw’agahinda nabo bemera ko ari umwimerere wabo.

Muri izi ndirimbo harimo; Magorwa, Sinzika,Dufitanye isano, Uzambarize mama, Data n inde, Nzibuka n’abandi,Uzahahe uronke, Wenda azaza,Wagiye kare n’izindi zinyuranye bakoze zigakora ku mitima y’abakunzi babo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TMC WO MURI DREAM BOYS

REBA HANO INDIRIMBO "SINKIRI MUTO" YA DREAM BOYS

Mu myaka irenga icumi bamaze mu muziki, Dream Boys bafite indirimbo nyinshi zihariye ku butumwa bw’agahinda nabo bemera ko ari umwimerere wabo
Dream Boys ni rimwe mu matsinda amaze igihe mu muziki w'u Rwanda rikunze gusohora indirimbo zikora ku mitima ya benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza