Tory Lanez yigaramye ibyo kurasa Meghan Thee Stallion

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunya-Canada Tory Lanez w’imyaka 28, yahakanye ko yarashe mu kirenge mugenzi we, Megan Thee Stallion w’imyaka 25 uri mu bakobwa bagezweho mu muziki.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo, uburanira Tory yatangaje ko atigeze arasa uyu mukobwa bamushinja. Ni mu rubanza rwabereye i Los Angeles.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Tory Lanez ubusanzwe witwa Daystar Peterson yarashe uwitwa Megan P. [Megan Thee Stallion] nyuma yo kuva mu modoka kubera kutumvikana kwabereye ahitwa Hollywood Hills, ku wa 12 Nyakanga 2020 ndetse aramukomeretsa bikomeye.

Tory Lanez aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora gukatirwa igihano cyagera ku myaka 23.

Umucamanza yatangaje ko umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza uzatangazwa muri Mutarama 2021. Tory Lanez yategetswe gukomeza kwirinda ikintu cyose cyatuma yegera Meghan The Stallion.

Lanez yajyanywe mu nkiko mu Ukwakira, nyuma y’igihe cyari gishize havugwa ko yarashe mugenzi we.

Mu kiganiro aherutse kugirana na GQ Magazine, Megan Thee Stallion, yavuze ko Tory akimara kumurasa nyuma yaho yagerageje kumuha amafaranga n’inshuti ze mu rwego rwo kubacecekesha ariko bamubera ibamba.

Yakomeje avuga ko uyu musore bahoze banakundana, yashakaga kumuhonga amafaranga, undi mu kumusubiza yamubwiye ati “Ntabwo nakwizera ko utekereza ko mu by’ukuri nshaka amafaranga, kuko nyine wandashe.”

Uyu muraperi akurikiranyweho gutunga imbunda mu buryo butemewe no kuyigendana ari nayo bivugwa ko yakoresheje arasa mu kirenge Megan.

Megan bivugwa ko yarashe, yari aherutse kujya kuri Instagram asobanura ko yarashwe na mugenzi we.

Mu minsi yari yabanje, Megan yari yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ko yakuwemo indodo aho yari yarashwe mu birenge byombi. Yavuze ko yababaye kandi agaterwa ihungabana n’ibyamubayeho.

Tory Lanez yigaramye ibyo kurasa Meghan Thee Stallion
Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo kuraswa, Tory yashatse kumuguyaguya amuha amafaranga undi akabyanga
Tory Lanez yashinjwe kurasa mu kirenge Megan Thee Stallion

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .