Indirimbo Henzapu ya Bruce Melodie yasibwe kuri Youtube ku mpamvu ziswe urugomo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi batahagaritse gukora muri ibi bihe bya Coronavirus, muri iyi minsi afite indirimbo nshya yitwa Henzapu icyakora yamaze kuvanwa kuri Youtube ku byo umujyanama we yise urugomo.

Mu kiganiro na IGIHE, Kabanda Jean de Dieu umujyanama wa Bruce Melodie yavuze ko ari agatsiko k’abantu bahisemo kubakorera urugomo babarega kuri youtube bayibeshya ko babavuzemo nabi nyamara bitarabaye gusa ngo bari kubikemura kandi hari icyizere ko biri bukunde.

Yagize ati” Badukoreye urugomo ariko turi kurwana nabyo kandi hari icyizere ko biri burangire, Youtube buri wese arayibeshya bisaba ko ufata umwanya ukayandikira ukabamenyesha ko urengana bityo akakureka, natwe rero nirwo rugendo twatangiye.”

Uyu mugabo yavuze ko ibisabwa byose babifite cyane ko iyi ndirimbo inandikwa cyangwa ikorwa yakozwe mu buryo bwa Live kuri youtube bityo amashusho yafashwe icyo gihe akaba amwe mu yifashishwa nk’ibimenyetso byo kubarenganura.

Kabanda yavuze ko ibyo aba bareze iyi ndirimbo adashaka kubitindaho kuko ari ukubiha agaciro bidafite, ahubwo asanga bo bakwiye gukora ibyo bakwiye gukora kuruta kwirirwa baterana amagambo n’ababareze ibinyoma ahubwo bashaka gukora urugomo.

Iyi ndirimbo yakozwe nyuma y’igihe cy’amasaha abiri iminota cumi n’ibiri n’amasegonda mirongo ine (2:12:40), Bruce Melodie yanditse indirimbo, injyana (beat) irakorwa, afata amajwi, iranononsorwa, akanyuzamo akaruhuka ndetse agafata icyo kurya byose biri ‘Live’ kuri Shene ye ya Youtube.

Uyu muhanzi yasohoye iyi ndirimbo ku wa mbere tariki 24 Werurwe 2020 iherekejwe n’amagambo aririmba (Audio Lyrics).

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element ikorerwa muri studio Country Records naho ‘mastering’ yakozwe na Bob Pro.

Reba ikiganiro duherutse kugirana na Bruce Melodie asobanura iby’iyi ndirimbo

Reba ubwo Bruce Melodie yakoraga iyi ndirimbo ye Henzapu

Iyi ndirimbo yakuwe kuri Youtube mu buryo abo ku ruhande rwe bavuga ko ari urugomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .