00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bw’abanyarwandakazi 33 bitabiriye Miss Global Beauty (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Gicurasi 2021 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Embrace Africa cyashyize hanze abakobwa 33 bagomba gutoranywamo batatu mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda.

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World mu 2020 uri mu bahagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko hari abakobwa benshi bari banditse bashaka kwitabira iri rushanwa.

Ati “Hari hiyandikishije abakobwa benshi ariko aba nibo twabonye bujuje ibyo twari twabasabye. Nibo bagiye gutangira urugendo rwo gushakisha abazahiga abandi.”

Mu cyiciro cya mbere aba bakobwa basabwe gufata amashusho bari kuvuga ibijyanye n’imishinga yabo, ndetse uko bigaragaje biri mu bizagenderwaho hatangwa amanota.

Aba bakobwa batoranyijwe biganjemo abagiye bitabira amarushanwa atandukanye, barimo nka Shema Hortense uheruka kuba igisonga cya mbere cya Miss Nation itegurirwa i Dubai, ariko yabereye kuri internet kubera Coronavirus.

Mukamwiza Yvette wabaye Miss Career Africa mu 2019, Uwase Aisha witabiriye amarushanwa atandukanye y’ubwiza arimo Miss Rwanda inshuro ebyiri, Miss Supranational mu 2019 ndetse n’ijonjora ry’umukobwa wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar.

Harimo abandi bitabiriye Miss Rwanda uyu mwaka nka Mugabe Sheilla, Dushyirehamwe Anne Marie, Dorinema Queen, Teta Cynthia, Uwimana Clémentine n’abandi.

Harimo kandi Bayizere Diane wabaye igisonga cya mbere cya Miss w’ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda) ryo mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu 2016, Nadia Umutoniwase usanzwe akina muri filime Umuturanyi ya Clapton Kibonge n’abandi.

Buri mwaka hazajya hatoranywa abakobwa b’abanyarwandakazi bujuje ibisabwa bakajya guhagararira igihugu mu marushanwa y’ubwiza hirya no hino ku isi.

Ndekwe ati “Mu cyiciro kibanza tuzohereza abakobwa batatu kuko ni yo marushanwa turimo gukorana nayo kugeza ubu, ariko uwo mubare ukaba ushobora kwiyongera mu myaka iri imbere.”

Kuri ubu abazahagararira u Rwanda bazajya mu marushanwa y’ubwiza arimo Miss Tourism Global rizabera mu Bushimwa, Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya ndetse na Miss Culture International rizabera muri Afurika y’Epfo.

Kimwe mu byasabwaga ku mukobwa ushaka kwitabira aturutse mu Rwanda harimo kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kandi akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba anafite uburebure bwa 1.64 kuzamura. Ikindi akaba atarengeje ibilo 80.

Miss Tourism Global izaba muri Nzeri uyu mwaka, Miss Africa Golden ibe hagati ya Ukwakira na Ugushyingo mu gihe Miss Culture International yo igihe izabera kitaramenyakana neza ariko nayo ni mu mpera z’uyu mwaka.

Ushaka guha amahirwe umwe muri aba bakobwa wakanda hano.

Bayizere Diane wabaye igisonga cya mbere cya Miss ETMR 2016 nawe yaje muri Miss Global Beauty Rwanda
Dorinema Queen w’imyaka 18, yari ari mu bahagarariye Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2021. Yagarutse no muri iri rushanwa
Dushyirehamwe Anne Marie wari muri Miss Rwanda uyu mwaka ahagarariye Intara y'Uburengerazuba ntahirwe no gukomeza ari mu bakobwa bari guhatana muri iri rushanwa
Gretta Iwacu ni umwe mu bakobwa bari guhatana muri iri rushanwa
Hortense Shema w’imyaka 20 wegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere mu irushanwa ryabereye kuri internet rya Miss Nation
Ineza Vanessa ari guhatana muri iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Ingabire Grace ari mu bakobwa bari gushakishwamo abazegukana amakamba azatangwa na Miss Global Beauty Rwanda
Irera Queen Isabelle ari mu bakobwa bari guhatana
Ishimwe Diane ari mu bakobwa bari gushakisha amahirwe muri iri rushanwa
Ishimwe Vanessa ari gushakisha amahirwe muri iri rushanwa
Kanyandekwe Cynthia ari mu bakobwa bari gushakisha amahirwe
Mugabe Sheilla wari uri muri Miss Rwanda uyu mwaka nawe yaje gushakishiriza andi mahirwe muri Miss Global Beauty Rwanda
Mukamwiza Yvette wabaye Miss Career Africa 2019 yaje no muri iri rushanwa
Nadia Umutoniwase usanzwe akina muri filime Umuturanyi ya Clapton Kibonge nawe yaje no mu marushanwa y'ubwiza
Ritha Ishimwe ari guhatana muri iri rushanwa
Rutayisire Mutesi Cynthia ari gushakisha amahirwe muri iri rushanwa
Shimwa Sabine ari mu bakobwa bari guhatana muri Miss Global Beauty Rwanda
Stella Matutina ari mu bakobwa bari gushakisha amahirwe muri iri rushanwa
Teta Cynthia uri mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda uyu mwaka ntahirwe yitabiriye n'iri
Umumararungu Venuse ari mu bakobwa bari guhatana muri Miss Global Beauty
Umutoni Brandine ari gushakisha amahirwe muri iri rushanwa
Umutoni Esther nawe ari mu bari guhatana
Uwase Aline wari muri Miss Rwanda 2021, ari guhatana muri iri rushanwa
Uwase Aisha witabiriye amarashunwa atandukanye y'ubwiza ntahirwe yagarutse no muri iri gushakishirizamo
Uwase Honorine ari mu bakobwa bari guhatana
Uwicyeza Gisagara Landrine ari mu bakobwa bari guhatana muri iri rushanwa
Uwimana Clémentine wari uri muri Miss Rwanda uyu mwaka ntagere kure yaje gushakisha amahirwe no muri iri rushanwa
Uguyeneza Alliah utarahiriwe muri Miss Supranational y'uyu mwaka yaje gushakiriza amahirwe na hano
Umugabekazi Assouma witabiriye Miss Rwanda 2021 ntahirwe, ari mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Global Beauty
Umugwaneza Alia ari gushakisha amahirwe muri iri rushanwa
Umumararungu Yvette ari mu bakobwa bari gushakishwamo abazegukana amakamba azatuma bahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye
Alvera ari gushakisha amahirwe muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .