Ubutumwa bwa Meddy ku mukunzi we wasoje kaminuza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopie, yasoje amasomo ye kaminuza, umuhanzi Meddy bakundana ateguza ibirori bikomeye byo kubyishimira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2020, nibwo uyu mukobwa yazindutse yandika kuri Instagram abwira abamukurikira barenga ibihumbi 40 ko yishimye bikomeye nyuma yo gusoza amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Aya masomo yari amaze igihe ayakurikirana muri kaminuza ya Naveen Jindal School of Management - UT Dallas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mimi ari mu banyeshuri barenga 27,500 iyi Kaminuza yahaye impamyabumenyi nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Yanditse agaragaza ko mu myaka mike ishize yanyuze mu nzira igoranye ndetse akamara amasaha menshi mu ijoro ari mu masomo kandi akanakora umunsi wose gusa bikaba byaramugize umuntu ushikamye.

Ati “Ariko byatumye nkomera cyane. Ndashimira Imana yambashishije ndetse n’abankunda banshyigikiye.”

Yagaragaje ko gusoza amasomo ya kaminuza atari iherezo ahubwo ari intangiriro, ashishikariza abantu kwishyiramo akanyabugabo kandi bagakora uko bashoboye ngo akazi kose berekejeho amaboko bagakore neza.

Uyu mukobwa avuga ko buri muntu buri wese aziranye nawe hari icyo akwiye kumwigiraho.

Mu bitekerezo byinshi byatanzwe harimo icya Meddy wamwifurije ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2020 washaririye benshi, anamubwira ko we n’ubwo bimeze gutyo agifite amahirwe yo kuwuhirwamo.

Meddy yanashyize ubutumwa kuri Instagram buherekejwe n’ifoto y’uyu mukobwa, ateguza ibirori byo kwishimira iyi mpamyabumenyi yahawe umukunzi we. Ati “Ibirori byo kwishimira impamyabumenyi ni vuba. Ubwiza n’ubwenge mu ifoto imwe.”

Mu bandi banditse bamwereka ko bishimiye intambwe yateye barimo inshuti ze za hafi nk’umuhanzi Kavuyo, umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro n’abandi batandukanye bamukurikira kuri Instagram.

Kuva muri Kanama 2017, abantu batandukanye bakurikirana imyidagaduro cyane cyane iyo mu Rwanda, batangiye guhoza ijisho ku muhanzi Ngabo Medard Jobert ‘Meddy’, uri mu ba mbere bakurikirwa cyane kandi ufite igikundiro cyihariye.

Kumuhozaho ijisho birushije uko byari bisanzwe, byatewe n’amagambo yari yavugiye mu itangazamakuru, aho nyuma y’imyaka irindwi aba muri Amerika yaje mu Rwanda akavuga ko yamaze kubona umukobwa bashimanye ndetse ngo batangiye urugendo rwo kurambagizanya ku buryo nta gihindutse yazamubera umukunzi bahuza byuzuye akamwereka abafana be.

Ntibyatinze, mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani y’uwo mwaka yatangiye guca amarenga y’uko uwo mukobwa yaba ari Mimi Mehfira wo muri Ethiopie ariko ntiyerure neza.

Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

Icyo gihe, yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima. Ibintu byerekanye ko aba bombi nta gushidikanya bari mu rukundo.

Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.

Umwaka ushize Mimi yongeye gushimangira urwo akunda Meddy ubwo ku isabukuru ye yandikaga amagambo menshi agaragaza ko yamwihebeye. Na Meddy ntiyahwemye kwereka uyu mukobwa ko yamwihebeye anamubwira ko afite umwanya wihariye mu mutima we.

Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 cyabaye ku wa 1 Mutarama, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga.

Meddy ubwo yaririmbiraga i Kigali mu 2019 nibwo yerekanye umukunzi we mu Rwanda
Meddy yamusezeranyije ko bidatinze azamukoreshereza ibirori byo kwishimira ko yasoje kaminuza
Meddy yanditse ateguza umukunzi we kuzamukorera ibirori byo kwishimira intambwe yateye
Umukunzi wa Meddy yasoje kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .