00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwiza, umuhanzikazi mushya winjijwe muri KIKAC isanzwe ikorana na Danny Vumbi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa KIKAC Music, sosiyete isanzwe ikorana bya hafi na Danny Vumbi na Mico the Best, bugiye kumurikira itangazamakuru umuhanzikazi mushya witwa Bwiza, nyuma y’iminsi yari amaze mu mwiherero wanakorewemo indirimbo zirimo igiye gusohoka.

Ni igikorwa kigiye kuba nyuma y’iminsi uyu muhanzikazi akora ibihangano binyuranye. Yagiye anafashwa na basaza be asanze muri KIKAC.

Mu itangazo ritumira abanyamakuru muri iki gikorwa KIKAC Music yasohoye, bavuze ko bazamurikira uyu mukobwa muri Hotel Baoba iherereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mukobwa agiye kumurikirwa itangazamakuru nyuma y’iminsi mike arangije icyiciro cya mbere cyo gukora indirimbo, aho byibuza kugeza ubu afite eshanu zirangiye zirimo n’izo amaze iminsi afatira amashusho.

Byitezwe ko mu muhango wo kumumurikira itangazamakuru, hazahita hanasohoka indirimbo ye ya mbere.

Bwiza Emerance uzajya ukoresha izina rya ‘Bwiza’ mu muziki, yabaye uwa mbere utsinze irushanwa rya ‘The Next Diva’ rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z’abakobwa mu muziki.

Ibi byahise bimuhesha amahirwe yo gusinya amasezerano y’imyaka itanu akorana n’iyi sosiyete igiye kumufasha guteza imbere impano ye.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 asanzwe yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo muri Mount Kenya University.

Bwiza Emerance uzajya ukoresha izina rya ‘Bwiza’ mu muziki, yabaye uwa mbere utsinze irushanwa rya ‘The Next Diva’ ryamuhesheje amasezerano y'imyaka itanu akorana na KIKAC Music igiye kumufasha kuzamura impano ye
Byitezwe ko ubwo Bwiza azaba amumurikirwa itangazamakuru, hazahita hanamurikwa indirimbo ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .