Bushali n’abo bari bafunganywe basohotse muri Gereza ya Nyarugenge (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Hagenimana Jean Paul [Bushali] na Nizeyimana Slum [Slum Drip] bazwi mu njyana ya Kinyatrap na Uwizeye Carine basohotse muri Gereza ya Nyarugenge nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kubakurikiranaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bari hanze.

Urukiko rw’Ibanze rwari rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu isomwa ry’urubanza ryabaye tariki 4 Ugushyingo 2019. Nyuma yo kutanyurwa n’imyanzuro bajuririje Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ku wa 4 Ukuboza 2019 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Bushali n’abo bari bafunganywe barekurwa bakaburana bari hanze icyakora bategekwa kujya bitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu w’icyumweru bitwaje dosiye yabo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2019, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Bushali na bagenzi be basohotse muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Bushali na Slum Drip bakiriwe n’inshuti n’abavandimwe babo, babatwaye mu modoka y’ibirahure bitabona mu rwego rwo kwihisha itangazamakuru.

Bushali wasabwe ikiganiro n’abanyamakuru yirinze kuganira nabo ahubwo asaba uwagombaga kumutwara guhita afata umuhanda werekeza i Nyamirambo.

Abanyamakuru bari baje kwakira Bushali bahise bakurikira imodoka bagenda bayifata amashusho n’amafoto mu nzira. Bageze kuri LP i Nyamirambo, imodoka eshatu zari ziherekeje iyo Bushali yarimo zinjiye mu gipangu.

Bushali yakiriwe n’umubyeyi we, abo mu muryango n’inshuti zari ziganjemo urubyiruko rukunda umuziki w’uyu muraperi n’itsinda abarizwamo rya Green Ferry.

Aba baraperi batawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2019 basanzwe mu nzu barimo mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.

Itegeko rihana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge rivuga iki?

Mu ngingo ya 263 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko “Umuntu wese ufatanwa, urya , unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa haruguru ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Mu mu ngingo ya 96 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, igaragaza impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha.

Itegeko risobanura ko “Ukurikiranyweho icyaha adashobora gufungwa mbere y’urubanza cyeretse hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kandi icyo akurikiranyweho kikaba ari icyaha amategeko yateganyirije guhanisha igifungo cy’imyaka ibiri nibura.”

Kuba Bushali n’abo bareganwa bari bakurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka ibiri kandi ifungwa ry’agateganyo rikaba rivuga ko rikurikizwa iyo umuntu akatiwe igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, niyo ngingo yabarengeye bituma Urukiko rutegeka ko barekurwa bakaburana bari hanze.

Reba ubwo Bushali yasohokaga muri Gereza ya Mageragere

Bushali n’abo bareganwa basabiwe kuburana bari hanze

Bushali yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge ahita ashyirwa mu modoka yarimo inshuti ze za hafi
Umuraperi Bushali yakiriwe mu modoka itabona yatumye itangazamakuru ritamuca iryera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza