00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umufana wa R.Kelly ashobora gukatirwa imyaka itanu kubera gushaka kugirira nabi Ubushinjacyaha

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 June 2022 saa 07:24
Yasuwe :

Umugabo witwa Christopher Gunn, bikekwa ko ari umufana ukomeye wa R.Kelly afunzwe akurikiranyweho gushaka kugirira nabi Abashinjacyaha bashinje uyu muhanzi ubwo yaburanaga umwaka ushize.

Buzzfeednews yatangaje ko uyu mugabo yafunzwe nyuma yo gutangaza ko azatera mu biro by’abo bashinjacyaha.

Christopher Gunn yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo ‘gukanga’ Abashinjacyaha bo muri New York aho R.Kelly yaburaniye umwaka ushize. Uyu mugabo watawe muri yombi mbere y’uko R.Kelly asomerwa kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa imyaka itanuy’igifungo. Uyu mugabo yatangiye gukurikiranwa biturutse ku mashusho yashyize kuri shene ya Youtube yise “DeBoSki Gunn” mu Ukwakira umwaka ushize agaragara yerekana ibiro by’Ubushinjacyaha bya Brooklyn muri New York aho R.Kelly yaburaniye, yarangiza akavuga ngo “aha niho bakora…tugiye kumena ibiro bakoreramo.” Icyo gihe yavuze amwe mu mazina y’abashinje R.Kelly.

Nk’uko impapuro z’urukiko zibigaragaza Gunn nibura yagiye mu rubanza rwa R.Kelly rimwe umwaka ushize muri Nzeri. Ngo icyo gihe yarafunzwe nyuma aza gufungurwa. Kuri shene yari akunze kunyuzaho ibiganiro bigaruka ku rubanza rwa R.Kelly.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena, R. Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yahamijwe ibyaha bitandukanye byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza ku myaka y’ubukure.

R. Kelly wari ufungiye i Brooklyn agiye kuhavanwa yimurirwe i Chicago muri Leta Illinois aho afite urundi rubanza muri Kanama mu gihe azahava yerekeza muri Leta ya Minnesota naho kuburana. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu 2019.

Umugabo bivugwa ko ari umufana wa R. Kelly afunzwe akurikiranyweho umugambi wo kugirira nabi Abashinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .