Iyi ndirimbo yashyiriye amashusho hanze ni imwe mu ziri kuri EP aheruka gushyira hanze igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo Your Love, Uwanjye, Chamber, Everyday , deeper n’iyi yakoreye amashusho.
Amashusho y’iyi ndirimbo yifashishijemo umukobwa witwa Donia Sbika bakinamo nk’abakundana.
Itangira Donia atambuka yagera ahantu ahita aryama agakuramo akenda aba yambaye agasigarana bikini.
Kuva iyi ndirimbo itangiye kugeza irangiye, aba bakobwa bakinamo urukundo ari babiri gusa, bagateteshanya kakahava.
Muri iyi ndirimbo humvikanamo cyane uyu muhanzikazi atera imitoma uyu mukobwa amubwira ko amukunda bitarabaho.
Hari aho agira ati “Ni ibintu byinshi byo guterekerezaho. Hari amagambo menshi yo kuvuga. Hari urukundo rwinshi rwo kurinda. Hari ikintu wihariye. Biragoye kujya kure yawe, biragoye kureka ko ugenda[…] wahuje n’inzozi zanjye reka nguhe urukundo. Nshaka guhindura ibyo utekereza, nshaka kuba umwe rukumbi.”
Yaba kuri YouTube ndetse no kuri Instagram aho Ariel Wayz yashyize amasho y’iyi ndirimbo hose yafunze ahatangirwa ibitekerezo (Comments).
Iyi ndirimbo y’uyu muhanzikazi iri kuri EP ye ya mbere. Ubwo yayamazaga yashyize hanze amafoto amugaragaza afite ururabo rwa “rose” rushushanya urukundo hanyuma ku gice cyo hejuru amabere ye asa nk’agaragara igice kimwe.
Ni EP uyu mukobwa avuga ko igaruka ku mateka ye bitewe n’urugendo rw’urukundo yanyuzemo, ariko kandi akanavuga mu buzima busanzwe bitewe n’ibyo abona hanze aha.
Iyi EP Ariel Wayz yayise ‘Love & Lust’ mu Kinyarwanda umuntu yavuga ko ari ‘Urukundo n’Iruba (ibyiyumviro bikomeye byo gukora imibonano mpuzabitsina).
Ariel Wayz aherutse kubwira IGIHE ati "Erega ni uko abantu batabivuga, urukundo akenshi rujyana n’ibyo. Njye ndi umuhanzi niyo mpamvu nifuje kubikomozaho.”
Indirimbo ziriho zakozwe na Davydenko, Kenny Probeats na Santana.
Ariel Wayz yari aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Loose you’ yakoranye na Babo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!