Umukinnyi wa Espoir BBC yambitse impeta umukunzi we imbere y’imbaga muri Kigali Arena (Amafoto & Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa Espoir BBC, Rukundo Fabrice yasabye umukunzi we ko yamubera umugore anamwambika impeta ibishimangira, abikorera imbere y’imbaga muri Kigali Arena.

Kuri uyu wa Gatanu byari ibirori muri Kigali Arena, umunsi wabayeho ibikorwa bisoza umwaka w’imikino wa Basketball, bibimburirwa n’umukino wa BK All-Star.

Ni umukino abakinnyi barushanwaga gutsinda amanota atatu no gutsinda dunk, ari nawo wateguweho itangwa ry’ibihembo ku bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2018/19. Ni umukino wahuje ikipe irangajwe imbere na Aristide Mugabe ihangana n’ikipe ya Guibert Nijimbere.

Gusa icyanejeje abantu si uburyo abakinnyi banagaga imipira mu nkangara gusa, kuko mu gihe abenshi bari bahugiye mu kureba abatera dunk, Rukundo yegereye umukunzi we akamusaba ko yazamubera umugore.

Yari umwe mu bakinnyi bane bari bahanganye mu cyiciro cyo gutsinda amanota ushyize umupira mu nkangara nyuma yo gusimbuka, ibizwi nka slum dunk.

Yabanje kugerageza amahirwe ye, agezemo hagati ahita apfukama atera ivi, asaba umukobwa bakundana ko yazamubera umugore.

Uyu mukobwa wari mu bafashaga uyu mukinnyi ubwo yahatanaga mu gutsinda dunk, yatunguwe abanza gusa n’ugiye kwiruka ariko aragaruka atega ikiganza yambikwa impeta, ndetse yemera ko azakomeza kuba ku ruhande rwa Rukundo Fabrice. Byatunguye benshi bari muri Kigali Arena.

Imbaga yabakomeye amashyi menshi bombi ndetse n’uwavangaga imiziki abibafashamo, ashyiramo indirimo ’’Perfect" ya Ed Sheeran’.

IGHE yamenye ko Rukundo n’umukunzi we bajyaga bakorana imyitozo amubwira ko ari we uzamufasha ari gukina dunk, nyamara yari afite gahunda yo gutera ivi akamwambika impeta.

Nyuma umukunzi wa Rukundo Fabrice yahise ajyanwa na bagenzi be, mu gihe uyu mukinnyi we yakomeje gukina.

Rukundo ni umukinnyi wa Espoir BBC guhera mu mwaka ushize nyuma yo kuyigeramo avuye muri IPRC- South BBC.

Rukundo Fabrice wateraga dunk, yahise apfukama atera ivi muri Kigali Arena
Umukobwa bakunda na we yamwemereye kuzamuguma hafi
Nyuma yo kumubwira yego, yahise amuhobera

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza