Umugore wa John Travolta yitabye Imana ku myaka 57

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Kelly Kamalelehua Smith wamenyekanye nka Kelly Preston yitabye Imana kuri uyu wa 12 Nyakanga 2020 azize kanseri yo mu ibere.

Inkuru y’itabaruka ry’uyu mukinnyi wa Filime akaba n’umunyamideri ukomeye ryatangajwe n’umugabo we John Travolta bari bamaranye imyaka hafi 29.

Preston yakinnye muri filime nka Twins, From Dusk till Dawn, Jerry Maguire na The Cat in the Hat. Yanahuriye kandi n’umugabo we muri Battlefield Earth na Old Dogs.

Mu butumwa Travolta yashyize ku mbuga nkoranyambuga asezera umugore we, yashimiye abaganga bagerageje kumwitaho nubwo bitakunze ko akira. Yongeyeho ko agiye kuba ashyize ku ruhande ibijyanye no gukina filime akita ku bana be.

Ati ”Ngiye gufata umwanya nite ku bana banjye babuze umubyeyi wabo, birumvikana ko hari ukuntu mutazambona neza nk’uko bisanzwe.”

Uyu muryango waherukaga gupfusha umuhungu wabo witwaga Jett Travolta witabye Imana afite imyaka 16 muri Mutarama 2019. Asize abana babiri aribo Ella Bleu na Benjamin.

Kelly Preston wavutse tariki 13 Ukwakira 1962 akitaba Imana tariki 12 Nyakanga 2020 ni umukinnyi mpuzamahanga wa filime, wari ukunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kelly Kamalelehua Smith yitabye Imana ku myaka 57
Kelly Preston na John Travolta bari bamaranye imyaka 29

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .