Umunyamakuru Bianca yerekeje kuri Televiziyo ya Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Umwamwezi Mugire uzwi nka Bianca wakoraga kuri Flash FM na Flash Tv yamaze kwerekeza kuri televiziyo nshya, Isibo TV yashinzwe n’umuhanzi Bruce Melodie n’umujyanama we.

Mu minsi ishize nibwo Bruce Melodie n’Umujyanama we bafunguye Televiziyo nshya bise Isibo TV. Kuri ubu bari kuyubaka binyuze mu gushaka abanyamakuru bagezweho bazakurura abayikurikira.

Ubwo bayimurikaga ku mugaragaro, ubuyobozi bwayo bwahise butangaza abanyamakuru bashya barimo M Irene na Phil Peter bagomba gufatanya na DJ Lenzo mu kiganiro The Choice ari nacyo cya mbere cyanyujijweho.

Iki gihe ubuyobozi bwa Isibo TV bwavuze ko hari abanyamakuru banyuranye bari kuvugana ku buryo igihe icyo aricyo cyose abanyamakuru bazwi bazagenda biyongera kuri iyi Televiziyo.

Amakuru yo kujya ku Isibo TV yahamijwe na Bianca wemeje ko yamaze gusezera kuri Flash Fm na Flash TV yakoreraga, ubu akaba yatangiye imirimo mishya.

Uyu mukobwa yatangiye itangazamakuru afashijwe n’umunyamakuru Tuyishime Kharim uzwi nka Kenziman basigaye bakundana kugeza ubu.

Yagize ati “Twahuriye muri Restaurant ndi kumwe n’umuntu baziranye, yari aje kumusuhuza nanjye aransuhuza muvugishije yumva mfite ijwi riremereye ansaba kujya gukorana nawe ndabyemera."

Yakomeje avuga ko ubusabe bw’uyu musore bwahuriranye nuko yari avuye kwiga indimi muri Kenya, iki gihe yifuzaga kuzaba umunyamakuru bituma atazuyaza kumwemerera ko bakorana.

Bianca yatangiye akorera ubuntu kuri City Radio aho yamaze amezi atatu bagatangira kumuha umushahara, nyuma y’aho yatangiye guhembwa amara kuri iyi radiyo umwaka n’igice.

Yaje gusezera yerekeza kuri Flash Fm icyakora bamusaba no gukora kuri Televiziyo. Aha naho yahakoze amezi atatu nk’uri mu igerageza abona gutangira guhembwa.

Abajijwe icyamuvanye kuri Flash Fm na TV yari amaze imyaka ibiri, Bianca yagize ati" Hari igihe amahirwe aza mu buzima kandi bavuga ko kenshi aza rimwe, rero ubonye ahari amahirwe menshi mpitamo kuba ariho njya."

Bianca yavuze yifuza kuzakora ibishimisha abakunzi be kandi yizeye ko abantu bazishimira ibiganiro agiye gukora ku Isibo TV.

Kugeza ubu Bianca azajya agaragara mu kiganiro The Choice azajya akorana na Phil Peter mu gihe hari n’ibindi biganiro ateganya kugaragaramo ariko ataranoza.

Bianca yavuze ko ahishiye byinshi abamukurikira ku Isibo TV
Bianca yamaze kujya ku Isibo TV
Uyu mukobwa agiye kujya agaragara mu kiganiro 'The Choice' gitambuka ku Isibo TV buri Cyumweru
Bianca yari amaze igihe akora kuri Flash FM na Flash Tv

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza