Ni umuhango wabaye nyuma yaho ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021, aba bombi bari bahanye isezerano imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Byari nyuma y’amezi hafi abiri ubukwe bwabo busubitswe kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Ubukwe bw’uyu munyamakuru bwari buteganyijwe tariki tariki 30 Mutarama 2021 na tariki 6 Gashyantare 2020. Gusa bwabaye kuri uyu wa 5 Mata 2021.
Aba bombi basezeraniye imbere y’Imana muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera bikozwe na Padiri Alex Ndagijimana, byabanjirijwe no gusaba no gukwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Mbabazi aherutse kuvuga ko we n’umukunzi we batangiye gukundana mu myaka itatu ishize, bahuriye mu misa.
Ati “Byabaye umugisha kuri njye. Twahuriye ahantu hakomeye cyane, ni ahantu hadasanzwe, ni ahantu hakomeye n’uyu munsi iyo mbyibutse mvuga ko ari Imana yaduhuje.”
Arakomeza ati “Twahuriye mu rusengero, turi mu masengesho. Umunsi umwe naravuze nti uwajya mu misa, njyayo nimugoroba duhurirayo."
Ibirori by’ubukwe bwa Mbabazi bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.
Mbabazi ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo kuko yahisemo kubigira ibanga, yatunguye benshi ubwo mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka yasohoraga impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwe.
Mbabazi Gerard azwi cyane mu kiganiro Samedi Detente gitambuka kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu na Zoom In gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.







Amafoto: Isimbi.rw
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!