00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Garuka’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Kamena 2021 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Bwiza, Melchior Kayiranga uzwi nka Mecky Kayiranga, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Garuka’.

Indirimbo ‘Garuka’ Mecky Kayiranga yari yasohoye mu buryo bw’amajwi muri Mata 2021, iri mu njyana benshi bakunze kugreranya n’izikunze kwitwa ‘Karahanyuze’ zikundwa n’abatari bake mu bakunzi b’umuziki w’u Rwanda.

Mecky Kayiranga yabwiye IGIHE ko yongeye guhagurukira umuziki ku buryo agiye gusohora indirimbo nyinshi zikoze haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Iyi ndirimbo ibaye iya mbere uyu muhanzi asohoye mu buryo bw’amashusho, yakozwe na Producer Prince Layer.Iri kuri Album ye ya kabiri yatangiye gukoraho nyuma yo kurangiza iya mbere yise ‘Humura’ yari igizwe n’indirimbo icumi.

Iyi album yari igizwe n’indirimbo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana nka; Humura, Biruhanya, Ni wowe, Nyakira n’izindi zinyuranye.

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Bwiza.com, Melchior Kayiranga benshi bazi nka Mecky Kayiranga yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Garuka’
Melchior Kayiranga mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .