Umunyamerika John Witherspoon wamamaye mu gutera urwenya no gukina filime yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

John Witherspoon ‘Pops’ wamamaye mu ruganda rwa sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana.

Weatherspoon yapfiriye iwe mu rugo ahitwa Sherman Oaks i Los Angeles muri Leta ya California kuri uyu wa Gatatu nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabibwiye CNN.

Uyu mugabo yatangiye umwuga wo gusetsa ahagana mu myaka ya 1970.

Pops yanamamaye muri filime y’uruhererekane ya ‘Friday’ yitwa Willie Jones; mu zindi filime yakinnyemo zirimo ‘Hollywood Shuffle’ (1987), ‘Boomerang’ (1992) na ‘Vampire In Brooklyn’ (1995).

Yagaragaye no mu bindi biganiro byo kuri televiziyo nka ‘The Wayans Bros’ (1995–1999), ‘The Tracy Morgan Show’ (2003), ‘Barnaby Jones’ (1973), ‘The Boondocks’ (2005) , ‘The Five Heartbeats’ (1991) na ‘Black Jesus’ (2014). Yanagiye yandika filime zitandukanye.

Uyu mugabo yavutse ku wa 27 Mutarama 1942 [yari afite imyaka 77]. Yatangiye gukina filime mu 1977. Yari yarashakanye na Angela Robinson mu 1988. Asize abana babiri b’abahungu.

John Witherspoon yari umwe mu banyarwenya babimazemo igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukundwa na benshi
Uyu musaza mu mabyiruka ye yakundaga gukina Tennis
Yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza