00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyana Shanitah agiye guhagararira u Rwanda muri Miss East Africa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, akaba na Miss supranational Rwanda 2019, agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa rigiye kubera muri Tanzania.

Miss Shanitah azaba ahatanye n’abandi bakobwa 16 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Miss East Africa ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje icyiciro cya mbere cy’abakobwa icyenda bazitabira iri rushanwa biteganijwe ko rizaba tariki ya 17 Ukuboza 2021 mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Muri aya marushanwa Tanzania izahagararirwa na Queen Mugesi wabaye igisonga cya mbere cya Miss Tanzania 2019/2020, Ethiopia izahagararirwa na Bitaniya Yosef wabaye Miss charm Ethiopia 2021 akaba yaritabiriye amarushanwa atandukanye nka Missiology na Miss Supranational.

U Burundi buhagarariwe na Nikuze Annie Bernice wabaye Miss Burundi 2017, Uganda ihagarariwe na Gorreth Mary Nagganja wabaye Miss Tourism Uganda 2019, Île Maurice ihagarariwe n’umunyamideli Oceanne Rose.

Sudani y’Epfo ihagarariwe n’umunyamideli Ajok Aleer Deng, Somalia ihagarariwe na Malyun Abdullahi Ali, Malawi ihagarariwe na Jescar Mponda, Ibirwa bya Réunion bihagarariwe na Mickaella Damour naho Kenya ikaba ihagarariwe na Nzisa Matuluw wabaye 𝑀iss Face of Humanity Kenya.

Iri rushanwa rigiye kongera kuba nyuma y’imyaka myinshi ritaba. Uzaryegukana azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya igura ibihumbi 44 $, angana na miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka azanagenerwa umushahara wa 1500 $, arenga 1.500.000 Frw buri kwezi.

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 $, arenga miliyoni 5 Frw, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 $, arenga miliyoni 3 Frw.

Umunyana Shanitah yitabiriye amarushanwa atandukanye y’ubwiza arimo Miss Rwanda, Miss Supranational Rwanda yegukanye bigatuma ahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International na Miss University Africa yegukanyemo ibihembo bitatu. Amaze kumenyera aya marushanwa kuko yabaye n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Supranational Rwanda 2020.

Miss Shanitah yitabiriye amarushanwa y'ubwiza atandukanye arimo Miss Rwanda Miss Supranational
Ajok Aleer Deng w'imyaka 21 ahagarariye Sudani y'Epfo
Ethiopie izahagararirwa na Bitaniya Yosef wabaye Miss charm Ethiopia 2021
Jescar Mponda ahagarariye Malawi
Malyun Abdullahi ahagarariye Somalia
Mickaella Damour ahagarariye Ibirwa bya Réunion
Miss Nzisa Matulu ahagarariye Kenya muri Miss East Africa
Miss Umunyana Shanitah niwe uzagararira u Rwanda muri Miss East Africa
Tanzaniya izaharagararirwa na Queen Mugesi
U Burundi buhagarariwe Nikuze Annie Bernice wabaye Miss Burundi 2017
Uganda ihagarariwe na Gorreth Mary Nagganja wabaye Miss Tourism Uganda
Umunyamideli Oceanne Rose ahagarariye Ibirwa bya Maurice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .