Umunyarwandakazi ari i Hollywood mu gukina muri Filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Muri Mata uyu mwaka nibwo Umunyamerikakazi witwa Alanna Brown yageze mu Rwanda ashakisha amakuru n’abakinnyi kubera filime yashakaga gukora ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashibutse mu kubabarira yabonanye Abanyarwanda.

Uwo mukobwa w’imyaka 35 yise filime ye ‘Trees of Peace’, ivuga ku nkuru y’abagore bane banyuze mu nzira y’umusaraba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buri umwe akarwana no kurokoka no kurokora bagenzi be.

Ishushanya aba bagore nk’intwari zarokotse Jenoside zikaba nk’amashami y’ibiti yabibye amahoro muri rubanda.

Kuri ubu abazayikinamo bamaze gutoranywa ndetse imaze iminsi iri gukinirwa i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Umuhire Eliane ari we munyarwanda wenyine uri mu bazayigaragaramo.

Alanna Brown niwe wayiyoboye aranayandika, amashusho yayo ari gufatwa na Barry Levine, Ron Ray na Vicky Petela.

Mu bakinnyi harimo Umunya-Zimbabwe Charmaine Bingwa, Ella Cannon wo muri Australie, Umunya-Nigeria Bola Koleosho n’umunyarwandakazi Umuhire Eliane.

Iyi filime mu buryo ikozemo itangira hagaragara umuntu uri kumva radiyo iri kunyuzwaho amakuru avuga ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda, maze ubwicanyi bugahita butangira.

Alanna yabwiye IGIHE ko iyi filime yagize igitekerezo cyo kuyikora ubwo yagiraga amahirwe yo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.

Mu kumenya byimbitse amateka ya Jenoside, Alanna yasomye ibitabo, areba filime ndetse aza no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahura n’abantu batandukanye.

Iyi filime ye iri mu bwoko bwa filime ndende zimara igihe kirenga isaha yose.

‘Trees of Peace’ Alanna yayikoze yifashishije ibyabaye mu Rwanda ashaka kwerekana imbaraga no gukomera by’umugore ndetse n’imbaraga z’ubumwe no kubabarira.

Ngo yamaze imyaka irenga itandatu ayitekerezaho, ubu akaba agiye gukabya inzozi ze kuko mu mwaka utaha igomba kujya hanze.

Umuhire Eliane uzagaragara muri iyi filime ari mu banyarwandakazi bamaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga muri sinema, wanegukanye ibihembo abikesheje iyitwa ‘Birds are singing in Kigali’.

Yatangiye kwamamara guhera mu 2017. Yegukanye ibihembo bitandukanye birimo icyo yahawe mu cyiciro cy’abagore mu iserukiramuco rya Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF) ryabereye muri Repubulika ya Tchèque.

Muri uwo mwaka yegukanye n’ibindi birimo icya Chicago international film festival na Gdynia Polish film festival.

Mu 2018 yashyikirijwe igihembo yegukanye mu iserukiramuco ryaberaga muri Pologne ryitwa The Netia Off Camera International Film Festival. Iki gihembo cyari kigenewe umuhanzi uri kwitwara neza mu mwuga wa sinema, ‘MasterCard 2018 Rising Star’.

Muri uwo mwaka yahawe ikindi mu iserukiramuco rya let’s CEE Urania, ryaberaga muri Autriche n’icya New York polish film festival.

‘Birds are singing In Kigali’ imaze kubakira ibigwi Umuhire Eliane, yagiye hanze muri Kamena 2017. Yayihuriyemo n’umuzungukazi witwa Jowita, imara isaha n’iminota 53. Ivuga ku ngaruka z’ihungabana no ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhire akina yitwa Claudine naho Jowita yitwa Anna.

Yayobowe na Joanna Kos-Krauze na Krzysztof Krauze, inonosorwa na Katarzyna Lesniak, itunganywa na Joanna Kos-Krauze , umuziki wumvikanamo wakozwe na Paweł Szymański.

Umuhire Eliane yize Kaminuza mu bijyanye n’Ibaruramari. Kubera gukunda umwuga wa sinema yahawe umwanya wo kujya kwiyungura ubumenyi mu gukina filime n’amakinamico muri Tunisie atangira gukabya inzozi ze atyo.

Reba hano ishusho y’uko iyi filime izaba imeze

Amashusho y'iyi filime kuyafata bisa nk'aho byarangiye
Umuhire Eliane uri ibumoso ari kumwe na Alanna Brown ndetse n'umunya-Zimbabwe Charmaine Bingwa, Ella Cannon wo muri Australie n'Umunya-Nigeria Bola Koleosho bakinanye muri iyo filime
Umuhire uri iburyo hamwe n'abagore babiri bari mu bo bakinanye muri 'Trees of Peace'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza