Umunyarwenya Idris Sultan yafunzwe azira gusebya Perezida Magufuli

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Idris Sultan uri mu banyarwenya bakomeye muri Tanzania watwaye irushanwa rya Big Brother mu 2014, yatawe muri yombi azira gusebya Perezida wa Tanzania, John Bombe Magufuli.

Umwunganizi we mu mategeko we, Bennedict Ishabakaki, yatangaje ko Idris Sultan yatawe muri yombi ku wa Kabiri ndetse ubutabera bwanga ko atanga ingwate ngo arekurwe. Polisi yahase ibibazo uyu musore ku wa Kane.

Mu minsi ishize hakwirakwiye ifoto ku mbuga nkoranyambaga y’uyu musore ari guseka ifoto ya kera ya Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania. Iyi foto yagaragazaga Magufuli yambaye ikositimu nini cyane yamurutaga.

Mu Ukwakira umwaka ushize, nabwo yatawe muri yombi kubera ifoto yahinduye [akoresheje photoshop] yifuriza Perezida John Pombe Magufuli isabukuru nziza.

Icyo gihe, Idris Sultan yakoresheje amafoto abiri arimo igaragaza Perezida Magufuli mu ishati y’umweru ndetse yambaye amaburuteri; iyi ikaba ari iye [uyu munyarwenya] yafashe agakuraho umutwe we yarangiza agashyiraho uwa Perezida mu gihe indi ikurikira uyu munyarwenya aba yicaye yifashe ku itama yambaye ikositimu. Akaba ariyo yafashe agashyiraho umutwe we akuyeho uwa Perezida Magufuli.

Idris Sultan yatawe muri yombi azira amashusho ye yasakaye aseka imyambarire ya kera ya Magufuli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .