Umuraperi wo muri Amerika yarasiwe mu muhanda arapfa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lil Marlo, yarasiwe mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia, ahita apfa.

TMZ yatangaje ko Lil Marlo w’imyaka 30, Polisi yo muri uwo Mujyi yababwiye ku wa Gatandatu yakiriye telefoni ivuga ko hari impanuka ihabereye, ariko bahageze basanga ahubwo uyu muraperi yarashwe.

Ngo Lil Marlo yarashwe mu gihe yari atwaye imodoka, ndetse Polisi ikomeje iperereza.

Yasize umwana w’umukobwa n’umuhungu, ndetse ku munsi w’ababyeyi b’abagabo yanditse kuri Instagram ko yishimira uburyo umukobwa we ari kugenda aca akenge.

Urupfu rwa Lil Marlo rukurikira urw’abandi baraperi bapfuye barashwe barimo Nipsey wapfuye mu mwaka ushize na Pop Smoke warasiwe iwe muri Werurwe.

Reba “1st N 3rd” Lil Marlo yahuriyemo na Future na Lil Baby

Umuraperi Lil Marlo yishwe arashwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .