00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Young Dolph yishwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika Adolph Robert Thornton Jr. wamamaye nka Young Dolph yishwe arashwe mu gihe yari agiye guhaha.

New York Post yatangaje ko uyu muraperi yarashwe ku wa Gatatu, tariki 17 Ugushyingo 2021 muri Memphis muri Leta ya Tennessee aho yari asanzwe aba. Yarashwe agiye guhaha ‘biscuit’ za nyina mu iguriro ry’aho yari atuye.

Urupfu rwe rwemejwe n’abantu batandukanye barimo na Meya wa Memphis, Jim Strickland, wavuze ko biteye agahinda kuba abantu bapfa ari inzirakarengane.

Yagize ati “Urupfu rubabaje rwo kurasa umuraperi Young Dolph ni indi mpuruza y’ububabare buzanwa n’ibyaha byo guhohotera abantu. Amasengesho yanjye n’ibitekerezo mbyerekeje ku muryango we n’inshuti.”

Young Dolph wari ufite imyaka 36 yinjiye mu iguriro rya Makeda’s Butter Cookies muri Memphis, umuntu utaramenyekana waje amukurikiye yinjiramo amurasa urufaya rw’amasasu ari narwo rwatumye apfa; nk’uko nyiri iryo guriro Maurice Hill, yabitangarije ikinyamakuru FOX13 cyo mu gace yarasiwemo.

Young Dolph mu 2016 yamenyekanye cyane mu Mujyi wa Memphis kubera album yise “King of Memphis”. Iyi album yanabaye iya 49 ku rutonde rwa Billboard 200. Album ye yitwa “Rich Slave” yabaye iya kane kuri uru rutonde rwa Billboard mu 2020.

Bamwe mu baraperi bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu musore barimo Megan Thee Stallion wakoranye na we mu 2020 indirimbo bise ‘RNB’.

Yanditse kuri Instagram, ati “Buri muntu unzi azi ukuntu numvaga umuziki w’uyu mugabo buri munsi. Ruhukira mu mahoro munyabigwi nyawe.”

Gucci Mane na we yanditse ati “Ruhukira mu mahoro nshuti yanjye Dolph. Ibi byakomerekeje umutima wanjye.”

Chance the Rapper na we yanditse agaragaza ko mugenzi we yari umuraperi wa nyawe, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Muri Nzeri 2017 nabwo Dolph yari yarashwe ariko aza gukira. Muri uwo mwaka byari ubwa kabiri cyane ko muri Gashyantare nabwo yari yarashwe ari mu modoka ntiyagira icyo aba.

Mu 2019 uyu musore yakomojweho cyane mu itangazamakuru nyuma yo kwibwa imikufi ifite agaciro ka $500.000 [509.932.000 Frw] akavuga ko nta mujinya yigeze agirira abajura bamwibye kuko ari umunyamugisha.

Dolph yari mubyara w’umuraperi Juice Wrld na we witabye Imana mu Ukuboza 2019. Asize abana babiri Tre Tre na Ari, yabyaranye na Mia Jaye babanaga.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’inkuru zivuga ko mugenzi we w’umuraperi Yo Gotti, bakunze kugirana amahari yaba ari umwe mu barwihishe inyuma ariko nta gihamya yigeze igaragara.

-  Reba zimwe mu ndirimbo za Young Dolph

Umuraperi Young Dolph yarashwe ari mu iguriro
Urupfu rw'uyu muraperi rwashenguye benshi
Yari afite abana babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .