Umwana Young Grace aherutse kwibaruka yaturiweho imigisha na Prophet Sultan Eric

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Umwana Young Grace aherutse kwibaruka yise Amata Anca Ae’eedah Ai [Diamante] yaturiweho imigisha na Prophet Sultan Eric uyobora Itorero River of Joy and Hope Ministries uyu muhanzikazi asengeramo.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru gishize aho Young Grace yajyanye umwana we muri uru rusengero kugira ngo aheshwe imigisha n’uwo avuga ko ari ‘umushumba we w’ibihe byose’.

Sultan Eric mu yifashishije amagambo yo muri Zaburi 127: 3-5 agaragaza ko abana ari impano itangwa n’Imana.

Aya magambo agira ati “Erega abana ni impano itangwa n’Uhoraho, urubyaro ni byo bihembo atanga! Abahungu umuntu abyara akiri umusore bagira akamaro, bamubera nk’imyambi intwari ifite ku rugamba. Hahirwa uwabyaye benshi, bamubera nk’imyambi yuzuye umutana. Bene uwo ntazatsindwa, ntazatsindwa naburanira n’abanzi be aho ibibazo bikemurirwa”.

Yanavuze ko uyu mukobwa wa Young Grace afite ubwiza buhebuje.

Young Grace nawe yanditse kuri Instagram agaragaza ko yishimiye uburyo yakiriwe mu rusengero rw’umushumba we, waturiye imigisha ku mwana we w’imfura.

Ati “Imigisha isendereye, amahoro n’imigisha bibe ku mushumba wanjye Prophet Sultan Eric iteka n’iteka.”

Mu rukerera rwo ku wa 24 Kanama 2019 nibwo impundu zavuze urwunge iwabo wa Young Grace n’umusore babyaranye Diamante. Nyuma yo kwibaruka uyu mwana, yamwise Amata Anca Ae’eedah Ai.

Young Grace w’imyaka 25 yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] gusa iby’urukundo rwabo byararangiye n’ubwo yari yamwambitse impeta nk’aho biteguraga kurushinga.

Young Grace yahumirije, umwana we ari kwaturirwaho imigisha na Prophet Sultan Eric
Umushumba wa Young Grace yavuze ko umwana w'uyu muraperikazi ari mwiza bihebuje
Prophet Sultan Eric yahundagaje imigisha ku mwana wa Young Grace

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza