Uncle Austin yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ku mutima”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Kamena 2020 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Tosh Luwano wamamaye nka Uncle Austin umenyerewe mu itangazamakuru akaba n’umwe mu bahanzi mu njyana ya Afrobeat, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ku Mutima’.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Element mu gihe yayunguruwe ikanasozwa neza na Bob Pro. Yari imaze ibyumweru bitatu isohotse.

Ubwo yasohoraga “Ku mutima” mu buryo bw’amajwi, Uncle Austin yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ibanjirije izindi nyinshi zizasohoka mu minsi iri imbere harimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Ati” Mfite indirimbo nyinshi zitarasohoka nshaka gusangiza abakunzi banjye, njye mba nshaka gukoresha imbaraga nyinshi mu muziki ku buryo abakunda umuziki wanjye batazigera bicwa n’irungu. Mu ndirimbo nzahita nsohora nyuma y’iyi harimo izo nakoranye n’abandi bahanzi barimo n’abo hanze y’u Rwanda.”

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse by’umwihariko akaba umwe mu banyamakuru bafite izina ryubashywe.

Uyu mugabo amaze gukora akazi gakomeye mu ruganda rwa muzika mu Rwanda ndetse amaze kuzamura benshi mu bahanzi bamaze kwamamara.

Yafashije abarimo Bruce Melodie, Yvan Buravan, Teta Diana, Queen Cha, Charly na Nina [Rulinda Charlotte na Muhoza Fatuma Nina], Marina, Princess Priscillah, Victor Rukotana n’abandi.

Uretse kuba umuhanzi, afite inzu ifasha abahanzi yise ‘The Management’ ari nayo nawe ubwe abarizwamo.

Reba indirimbo nshya ya Uncle Austin "Ku mutima"

Usibye kuba ari umuhanzi, Uncle Austin asanzwe ari umunyamakuru w'imyidagaduro ukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .