00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

University of Kigali yongereye amasezerano y’imikoranire na Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 December 2021 saa 05:10
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) bwamaze kongera amasezerano y’imikoranire na Miss Rwanda, aho icumi ba mbere muri iri rushanwa bazajya bahabwa amahirwe yo kwiga ku buntu.

Ni amasezerano yaongerewe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, aho ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali bwashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Miss Rwanda.

Aya masezerano aha amahirwe yo kwiga abana b’abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwabwiye IGIHE ko amasezerano bagiranye ari ay’imyaka itatu, yiyongere ku y’umwaka umwe bari barasinye.

Aha bavuze ko imyitwarire y’abakobwa bahawe amahirwe yo kujya kwiga ndetse n’uko batsinda amasomo yabo, biri mu byatumye University of Kigali yifuza kongera amasezerano.

Muri uyu mwaka ubwo University of Kigali yinjiraga muri Miss Rwanda ku nshuro ya mbere, abakobwa 20 babashije kujya mu mwiherero bose bari bahawe amahirwe yo kwiga ku buntu muri iyi kaminuza.

Bitandukanye n’uyu mwaka, mu myaka itatu iri imbere University of Kigali na Miss Rwanda, bemeranyije ko abakobwa 10 ba mbere aribo bazajya bahabwa amahirwe yo kwiga muri iyi kaminuza ku buntu.

Aya masezerano yongerewe mu gihe abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2021 bakomeje kugaragaza ibyishimo by’uko bemerewe kwiga ku buntu.

Impande zombi ziganira mbere y'uko zishyira umukono kuri aya masezerano
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Tombola M. Gustave, ashyira umukono ku masezerano
Ishimwe Dieudonné, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ashyira umukono ku masezerano
Impande zombi zishimiye amasezerano y'imyaka itatu zasinyanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .