USA: Ibyamamare byinjiye mu myigaragambyo yasembuwe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Kamena 2020 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera, ibihumbi by’abaturage bagiye mu mihanda bitwaje ibyapa bigaragaza uburakari batewe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi amukandagije ivi ku ijosi kugeza aho umwuka uheze.

Ni urupfu rwabaye ku wa 25 Gicurasi, rushengura benshi cyane cyane abiganjemo abirabura. Inkuru ijyanye narwo yatangiye gusakara mu bitangazamakuru bitandukanye ku Isi ku wa 27 Gicurasi 2020.

Hari abifashishije imbuga nkoranyambaga batangiza ubukangurambaga bwo kwamagana ubwicanyi bukorerwa abirabura baba muri Amerika mu cyo bise #BlackLivesMatter cyangwa #JusticeForFloyd.

Ibyamamare nabyo ntibyatanzwe! Hari abiraye imihanda bifatanya n’abandi mu myigaragambyo ikomeje gufata indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; abo ni nk’abaraperi Lil Yachty, Nick Cannon na J. Cole; umuhanzikazi Halsey, Tinashe n’abandi.

Lil Yachty yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko abirabura bakwiriye gufatwa nk’abandi, ati “Buri jwi rikwiriye kumvwa.”

Nick Cannon yashyize amashusho n’amafoto menshi kuri Instagram ari mu myigaragambyo, yambaye umupira wanditseho amagambo ya nyuma George Floyd aho yavugaga ngo ‘sindi kubasha guhumeka’ ; uyu muraperi agaragaza ko yatewe intimba n’urupfu rw’uyu mugabo.

Umuhanzikazi Halsey we yanditse kuri Instagram agaragaza ko yakoreye imyigaragambyo mu Mujyi wa Los Angeles, ariko agahutazwa n’abapolisi.

Hari ibindi byamamare bitagiye mu mihanda mu myigarambyo ariko byatanze inkunga yo kugira ngo abantu bafunzwe bari kwigaragambya babashe kurekurwa.

Ubufasha buri gutangwa hifashishijwe ikigo kidaharanira inyungu cya ‘Minnesota Freedom Fund’, ipaji nshya izifashishwa yacyo igamije gushyirwaho inkunga izafasha gutanga ingwate y’abantu bafunzwe bazira imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd.

Ibyamamare bya Hollywood birimo Seth Rogen, Ben Schwartz na Steve Carell bavuze ko bifashishije uru rubuga batanze inkunga yo gufunguza abantu bafunzwe bazira kwigaragambya.

Abandi bifashishije urubuga rwa Twitter bakagaragaza ko hari icyo batanze harimo nk’umuhanzikazi Janelle Monáe, umunyamakuru wa Televiziyo muri Amerika akaba n’impirimbanyi Jameela Jamil, umukinnyi wa filime Patton Oswalt, umunyamideli Chrissy Teigen n’abandi batandukanye bose bashaka gufasha abantu bafungiwe muri Minnesota kubera imyigaragambyo.

Floyd w’imyaka 46 witabye Imana, yakoraga mu barinda umutekano mu nzu icuruza amafunguro, yishwe n’umupolisi wo muri leta ya Minnesota ndetse aha ni naho hari kubera imyigaragambyo ikaze ugereranyije n’ahandi iri kubera muri leta zirenga 15 zo muri Amerika.

Nick Cannon ni umwe mu byamamare byigaragambije byamagana urupfu rwa Floyd
Umuhanzikazi Halsey yifatanyije n'abashaka ubutabera ku rupfu rwa Floyd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .