Usanase wamenyekanye nka Diane muri City Maid, agiye gutangira gukina filime ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Werurwe 2020 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime ya Citymaid agiye gutangira gukina filime ye bwite yise “Impanga” ndetse mu minsi mike iraba yatangiye gusohoka.

Bahavu cyangwa Diane nk’uko yamenyekanye, yabwiye IGIHE ko imirimo yo gufata amashusho iyi filime yatangiye ndetse uduce twa mbere twamaze kurangira.

Yagize ati” Urumva maze igihe nkina muri filime z’abandi, igihe cyari kigeze ngo nanjye ntangire gukora izanjye kandi iya mbere ni iyi y’uruhererekane ngiye gutangira gusohora nise ‘Impanga’.”

Ku bijyanye n’igihe iyi filime izatangira gusohokera ntabwo Bahavu yakivuze gusa yijeje abakunda ibikorwa bye ko itazatinda yongeraho ko izaba ari filime y’ama series izamara igihe kinini.

Iyi filime Bahavu yavuze ko izibanda ku butumwa butandukanye ariko bw’ibikunze kuba muri sosiyete, ikazajya itambuka kuri Youtube.

Ati” Muzagenda mubibona izibanda ku buzima bwa buri munsi tubamo muri sosiyete. Nifuza ko abazayireba bazayigiramo byinshi.”

Bahavu usibye gukina Filime anatangiye gukora iye ku giti cye asanzwe afite inzu y’imideri “Baho Africa” aho adodera imyenda inyuranye anacuruza.

Reba agace gato ka Filime "Impanga" Bahavu agiye gutangira gusohora

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Citymaid agiye gutangira gukina filime ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza