Usanase wamenyekanye nka Diane muri City Maid, yatangiye gusohora filime ye y’uruhererekane “Impanga”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime ya Citymaid yatangiye gusohora filime ye bwite yise “Impanga” ikinamo abakobwa babiri b’impanga Kami na Keza.

Iyi Filime ishingiye ku nkuru y’abakobwa babiri b’impanga Keza uba ufite umuvandimwe we bakaba n’impanga yitwa Kami.

Mu gace ka mbere k’iyi Filime kamaze gusohoka Keza aba ahanganye n’umugore witwa Solange yatwariye umugabo mu gihe impanga ye yitwa Kami yo iba imusaba kureka imyitwarire mibi irimo no gushaka gutwara abagabo babandi.

Usanase cyangwa Diane nk’uko yamenyekanye, yabwiye IGIHE ko imirimo yo gufata amashusho iyi filime yari yaratangiye mbere nubwo kuri ubu babaye bayisubitse kubera icyorezo cya Coronavirus, gusa ngo mu rwego rwo gufasha abantu kuticwa n’irungu batangiye gusohora uduce twarangiye.

Ubwo yavugaga ku mpamvu yatumye ahitamo gukina Filime ye bwite yagize ati” Urumva maze igihe nkina muri filime z’abandi, igihe cyari kigeze ngo nanjye ntangire gukora izanjye kandi iya mbere ni iyi y’uruhererekane natangiye gusohora yitwa ‘Impanga’.”

Iyi filime Usanase yavuze izibanda ku butumwa butandukanye ariko bw’ibikunze kuba muri sosiyete, ikazajya itambuka kuri Youtube.

Ati” Muzagenda mubibona izibanda ku buzima bwa buri munsi tubamo muri sosiyete. Nifuza ko abazayireba bazayigiramo byinshi.”

Usanase usibye gukina Filime, gukora iye ku giti cye, asanzwe afite inzu y’imideli “BahAfrica” aho adodera imyenda inyuranye anacuruza.

Reba agace ka mbere k’iyi filime

Iyi filime ishingiye ku nkuru zinyuranye zikinwa n'abakobwa b'impanga Kami na Keza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .